Rutahizamu akaba na kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge yavuze ko ikipe ya Yanga yamwifuje ariko ntiyayerekeza ku mpamvu zitamuturutseho, ngo ariko yonneye kumwegera yiteguye kuba yayisinyira.
Ni mu kiganiro uyu rutahizamu uri kumwe na APR FC muri Maroc gukina na RS Berkane aherutse kugirana n'ikinyamakuru cyo muri Tanzania, Global Publishers, aho yavuze ko shampiyona y'iki gihugu ari shampiyona nziza yizera ko umunsi umwe azayikinamo.
Ati 'shampiyona ya Tanzania ni shampiyona nziza nifuza ko umunsi umwe nzayikinamo kuko nzabona n'ihangana rikomeye. Hari abafana benshi bakunda umupira.'
Yakomeje kandi abwira iki kinyamakuru ko Yanga yigeze kumwifuza ariko ntibahuza ku mpamvu zitamuturutseho, ngo yongeye kumwegera yiteguye kuba yayisinyira.
Ati 'kubyerekeye ikipe ya Yanga, yagerageje kunyegera ariko ntitwabyuzuza bitewe n'ibintu byari birenze ubushobozi bwanjye ariko niba baba bakinkeneye na none, nizera ko waba ari umwanya mwiza wanjye wo gukina muri shampiyona ya Tanzania.'
Muri Nzeri 2020 nibwo Jacques Tuyisenge wari watandukanye na Petro Atletico de Luanda yo muri Angola yasinyiye APR FC imyaka 2, ubu akaba ari mu mwaka we wa nyuma, amakuru avuga ko mbere yo kwerekeza muri APR FC yari yegerewe n'ikipe ya Yanga yo muri Tanzania.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jacques-tuyisenge-yavuze-ku-byo-kwerekeza-muri-yanga