Jimmy Gatete yavuze impamvu yagiye kure y'Amavubi, isezerano yahaye Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wakunzwe n'Abanyarwanda benshi kubera ibyishimo yabahaye, yavuze ko nyuma yo gusoza gukina yatangiye kwiga ubutoza ariko aza kwisanga yagiye mu bindi bitandukanye na wo ari nayo mpamvu Abanyarwanda bamubuze.

Ni kenshi kuva 2010 yasoza umupira w'amaguru abantu benshi bagiye bibaza aho uyu rutahizamu w'abanyarwanda yagiye cyane ko atongeye kugaragara ndetse akanga no kuvugisha itangazamakuru.

Mu kiganiro yagiranye na BB FM, uyu mugabo yavuze ko agisoza gukina yize ubutoza azi ko ari bwo azakora ariko byarangiye na we yisanze mu bindi mu buryo atazi ari nayo mpamvu Abanyarwanda bamubuze.

Ati 'Nigeze kugira amahirwe yo kujya kwiga mu Budage, mfite License B, icyo gihe rero hari gahunda nagombaga gukomeza nkabona License A, ishobora kunyemerera cyangwa kugera ku nzozi zanjye zo kuba natoza heza ariko ntibyagenze uko nabiteganyije nisanga nagiye mu bindi.'

Yahaye isezerano Abanyarwanda ko agiye kugaruka mu mupira ariko akaba atazi icyo azakora kuko atazaba umutoza mu byo azakora byose.

Ati 'Mu by'ukuri sinibona ko nzatoza, simbibona ariko ikintu nabizeza umupira nawuvukiyemo, narawukinnye, nywukuriramo n'ubu urankurikirana ubu ntabwo nywurimo ariko hari ikintu numva kinsunika gishaka kungaruramo, sinzi uburyo nzabigarukamo, sinzaba umutoza byo, sinzi uburyo nzabigarukamo ariko ndumva nzabigarukamo kuko ni ibintu nkunda kandi nibaza ko ngarutse ntabura icyo mfasha niyo yaba ikipe yo kumuhanda nayifasha.'

Yabwiye abafana n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda ko abakunda kandi agiye kugaruka vuba mu mupira na we.

Jimmy Gatete we n'umugore we n'abana babiri, ubu batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yikorera ibikorwa by'ubucuruzi.

Urubuga rwa Wikepedia, rugaragaza ko uyu rutahizamu w'Abanyarwanda yakiniye Amavubi imikino 45 ayatsindira ibitego 25 harimo kimwe cyo yatsinze Ghana muri 2003 cyahesheje u Rwanda itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004, akaba ari nacyo gikombe cy'Afurika rukumbi Amavubi yitabiriye, ni igitego cyakurikiye icyo yari yatsinze mukeba w'Amavubi, Uganda kuri Namboole Stadium muri Uganda.

Jimmy Gatete avuga ko hari ikintu kimuhatiriza kugaruka mu mupira ariko akaba atazi icyo azakora kuko ataba umutoza
Jimmy Gatete yakiniye Amavubi ndetse anashimisha Abanyarwanda
Ubutoza yari yarabwize azi ko azaba umutoza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-gatete-yavuze-impamvu-yagiye-kure-y-amavubi-isezerano-yahaye-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)