Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali by'agateganyo, Mwambali Serge agirwa ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi bayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yaho ikipe ya AS Kigali itandukaniye na Eric Nshimiyimana nk'umutoza mukuru ndetse na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije, iyi kipe y'abanyamujyi yamaze gutangazako Jimmy Mulisa ariwe ugiye gutoza iyi kipe ndetse akazafatanya na Mwambali Serge nk'ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga.

Mwambari Serge

Binyuze ku rubuga rwa Twittwer rw'ikipe ya AS Kigali, kuri iki cyumweru nibwo iyi kipe yemeje ko Jimmy Mulisa ariwe wahawe iyi kipe ngo ayitoze mu gihe cy'agatateganyo.

Bagize bati 'Ikipe ya AS Kigali iboneyeho gutangaza ko Jimmy Mulisa ari umutoza wacu by'agateganyo'.

Bakomeje bemeza ko kandi azakorana na Mwambali Serge, bati 'Tuboneyeho kubatangariza ko Mwambali Serge ariwe mutoza wacu akaba ashinzwe kongerera abakinnyi imbaraga'.

Aba bombi bahawe gutoza iyi kipe yitegura gukina umunsi wa 10 wa shampiyona y'u Rwanda aho bitegura gukina n'ikipe ya Gasogi United, ni umukino uzaba ku wa kane w'iki cyumweru ukazabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Jimmy Mulisa na Mwambali Serge basimbuye Eric Nshimiyimana na Mutambirwa Djabil basezerewe kuri iki cyumweru nyuma yaho ikipe ya AS Kigali itsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1.

Uko imikino y'umunsi wa 9 wa shampiyona wagenze:
Bugesera FC 0-0 Etoile de l'Est FC
Gasogi United 0-1 Gorilla FC
Rutsiro FC 2-2 Espoir FC
Marine FC 1-2 APR FC
Mukura VS&L 1-2 Kiyovu Sports Club
AS Kigali 1-2 Rayon Sports FC
Police FC 3-0 Etincelles FC
Gicumbi FC 0-0 Musanze FC

The post Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali by'agateganyo, Mwambali Serge agirwa ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi bayo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/jimmy-mulisa-yagizwe-umutoza-mukuru-wa-as-kigali-byagateganyo-mwambali-serge-agirwa-ushinzwe-kongerera-imbaraga-abakinnyi-bayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jimmy-mulisa-yagizwe-umutoza-mukuru-wa-as-kigali-byagateganyo-mwambali-serge-agirwa-ushinzwe-kongerera-imbaraga-abakinnyi-bayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)