Jimmy Mulisa yahawe amasezerano mashya muri AS Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jimmy Mulisa wari umutoza wungirije muri AS Kigali, yamaze guhabwa amasezerano mashya aho binyuze muri fondasiyo ye (Umuri Foundation) agiye kujya ashaka abana bakiri bato bajya mu irerero rya AS Kigali ndetse no kubakurikirana.

Muri Nyakanga 2021 nibwo Jimmy Mulisa yagizwe umutoza wungirije wa AS Kigali yarimo yitegura gukina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Amakuru ISIMBI yari ifite ni uko n'ubundi uyu mutoza yaje gufasha AS Kigali kuko mu mikino Nyafurika umutoza wungirije agomba kuba afite License B, Mutarambirwa Djabir umutoza wungirije wa AS kigali adafite.

Umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis yabwiye ISIMBI ko Jimmy Mulisa yavuye ku ntebe y'ubutoza ya AS Kigali ariko azakomeza gukorana n'iyi kipe.

Ati 'Jimmy Mulisa twatandukanye ku mwanya w'umutoza wungirije ariko ntabwo twatandukanye muri AS Kigali, kubera ko twagiranye amasezerano fondasiyo ye ko agiye kujya ashakisha impano, abana akuyemo beza akabazana mu irerero rya AS Kigali, amasezerano avuga ko uwo mwana agomba no kumukurikirana mu irerero, intego yacu ni ukuzamura impano z'abanyarwanda, urumva aracyari muri AS Kigali yikorera anadukorera.'

Akomeza avuga ko bahisemo gukorana na we muri ubu buryo kuko ari umutoza uzi umupira, uzi gushaka impano kandi akaba ari na wo mushinga na we afitemo, umwana azajya ava mu irerero rya AS Kigali ajya mu ikipe nkuru cyangwa anatangwe ahandi, amafaranga azajya agurwa impande zombi hari ijanisha zazajya zifata.

Gasana Francis yavuze kandi ko bazajya batera uyu mutoza inkunga mu buryo bw'amafaranga kuko ari cyo kintu akeneye.

Ati 'twe ni amafaranga tuzamuha ntabwo ari ibikoresho, kuko amafaranga niyo aba akeneye kuko uwo mwana naza mu myitozo azaba anakeneye amazi n'ibindi.'

Jimmy Mulisa wabaye umutoza mu Rwanda aho yatoje amakipe arimo Sunrise FC na APR FC, yatangije Umuri Foundation irimo na Umuri Academy aho agenda ashaka abana bafite impano akabahuriza hamwe, icyiciro yari agezeho ni icyo gukura ku mihanda abana bafite impano yo gukina umupira w'amaguru bakaba bayibyaza umusaruro.

Ntakiri umutoza wungirije wa AS Kigali
Basinyanye amasezerano mashya binyuze muri Umuri Foundation ye
Ashaka impano z'abakiri bato



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-yahawe-amasezerano-mashya-muri-as-kigali

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)