Jol Karekezi, umunyarwanda rukumbi wegukanye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Ukuboza 2021, muri Salle ya Intare Arena i Rusororo, habereye umuhango wo gutanga ibihembo bya Trophées Francophones du Cinéma 2021, aho filimi zabaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye zahawe ibihembo.

Iki gikorwa kikaba cyari cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi.

Filimi zahembwe ni izakozwe hagati ya 2018-2020, aho ibihugu byose byo ku Isi bikoresha ururimi rw'igifaransa byahataniye ibi bihembo.

Mu bihembo byahatanirwaga, Abanyarwanda bashakaga bine muri byo, gusa ntibyabahiriye uko babyifuzaga kuko begukanye igihembo kimwe cy'uwayoboye Filimi neza kurusha abandi (Trophées Francophones de la Realisation) cyegukanwe na Joël Karekezi wayoboye akanandika filimi yitwa 'La Miséricorde de la Jungle'.

Nyuma yo kwegukana iki gihembo ahamya ko yegukanye kubera gukunda ibyo akora, umuhate no gukora cyane, yagaragaje imbamutima ze n'ibyifuzo afite byafasha urwego rwa Cinema mu Rwanda.

Yagize ati'Kuba u Rwanda rwegukanye igihembo cya filimi nziza mu bihugu bivuga ururimi rw'igifaransa ku Isi yose, ni ikimenyetso kigaragaza ko mu Rwanda dushoboye gukora filimi nziza kandi zifite ubushobozi bwo guhangana ku Isi, nkaba nkangurira buri wese ufite inshingano mu gufasha cinema n'umuco muri rusange ko ari urwego rukwiye kwitabwaho kandi bagashyiramo imbaraga kuko rutanga umusaruro'.

Karekezi yasabye inzego bishinzwe gushyigikira urwego rwa Cinema hashyirwaho ikigega gishyigikira uru rwego, kugira ngo filimi nyarwanda zigire ubushobozi buhagije bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati'Mu byukuri hakenewe ikigenga gifasha Cinema mu Rwanda kugira ngo filimi zacu zigire ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu buryo bw'amafaranga'.

Uyu mugabo w'umuhanga cyane mu kuyobora no kwandika filimi, yatangaje ko afite icyizere ko vuba mu Rwanda iki kigega gishyirwaho kubera ko no mu bindi bihugu byo muri Afurika byatangiye gushyiraho ibigega bigamije gufasha uruganda rwa Cinema.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko iki gihembo gisobanuye byinshi kuri Cinema nyarwanda ndetse no ku gihugu, anatanga icyize cy'ubufasha bwa Leta kuri uru rwego.

Yagize ati' Ibi bihembo bisobanuye umurimo mwiza, bisobanuye iterambere, bisobanuye ko abahanzi bacu cyane cyane abo muri Cinema barimo gutera imbere kuko bari kwemerwa ku ruhando mpuzamahanga, biradushimishije rero, ni ishema ku gihugu ni n'umunezero ku babibonye'.

Agaruka ku cyifuzo cya Joel wavuze ko hakenewe ikigega gifasha Cinema mu iterambere ryayo mu Rwanda, Minisitiri Mbabazi yavuze ko hari ibiri guteganywa gukorwa mu nganda ndangamuco bikiganirwaho, imyanzuro Guverinoma izafata kuribyo ikazatangazwa mu bihe biri imbere.

Ibirori byo guhemba Cinema zahize izindi mu bihugu bivuga ururimi rw'igifaransa byabereye ku Intare Conference Arena

Ibi birori byari byitabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'abayobozi muri Leta

Impano zitandukanye zigaragaje muri ibi birori haba kuririmba no gucuranga neza

Joel Karekezi yegukanye igihembo cy'uwayoboye Filimi kurusha abandi mu bihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa

Minisitiri Rosemary Mbabazi afata ifoto y'urwibutso n'abari mu rwego rwa Cinema bari muri ibi birori



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112233/joel-karekezi-umunyarwanda-rukumbi-wegukanye-igihembo-mpuzamahanga-muri-trophees-francopho-112233.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)