Kamonyi: Akanyamuneza ni kose mu bakozi bari bamaze amezi 4 badahembwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu kigo nderabuzima-HC giherereye mu Mayaga, mu Murenge wa Nyamiyaga, ahari abakozi bakora amasuku bari bamaze amezi ane bakora badahembwa. Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2021, abambere mu masaha ya mugitondo babwiwe inkuru nziza yuko kuri konti zabo umushahara wamaze kuhagera. Barishimira ko bagiye kurya Ubunani neza ariko kandi bakanashimira itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi.

Bamwe muri aba bakozi baganiriye n'ikinyamakuru intyoza.com bavuga ko amezi yari amaze kuba ane batazi uko guhembwa bimera. Bavuga ko iki gihe bamaze badahembwa babayeho mu buzima bubi cyane, haba kuribo ubwabo ndetse n'abafite imiryango. Bahamya ko hari abagiye bananirwa atari uko batazi gukora, ahubwo bitewe n'ibibazo bitandukanye by'ubuzima bahuye nabyo bifatiye ku kudahembwa ngo babashe kugira ibyo bakemura.

Aba bakozi, bashimira ubuyobozi bushya bw'Akarere ka Kamonyi bwabitaye ho bukinjira mu kibazo cyabo bugamije kugishakira umuti, bikaba birangiye bagiye kurangiza umwaka baseka. Gusa na none kuri bamwe, bavuga ko aya mafaranga kubera gutinda kuyahabwa barimo imyenda myinshi, ko nubwo aje azabateranya na bamwe bagiye bafatira imyenda kuko atazakemura byose. Gusa na none ngo ibi birutana, nibura bagiye bakumva ko ari abakozi.

Aba bakozi, bamwe basaba ko amakosa yakozwe atazongera kuko ngo kumara amezi ane umuntu adahembwa, ngo byoroshye kubikorera abakozi bitwa ko ari bato, ariko ntabwo bazi uko byagenda abitwa ko ari abayobozi n'abandi bamaze amezi 4 bakora badahembwa.

Imvo n'imvano yo kumara aya mezi 4 bakora amasuku muri iki kigo badahembwa, ishingiye ahanini ku makosa yakozwe mu buyobozi, aho ubusanzwe aba bakozi baba bagomba guhembwa n'uwatsindiye isoko ryo gukora amasuku, ariko icyabaye ni uko haje impaka mu bayobora ikigo hakabura ugufata umwanzuro kuko bivugwa ko hari imbaraga zidahuza, biturutse ahanini ku kuba uwatsindiye isoko atariwe warihawe, rigahabwa undi bivugwa ko yagize uko abyumvikanaho n'ubuyobozi bwarimuhaye.

Amakosa yagaragaye muri iki kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, yatumye ubu bamwe batangira gukurikiranwa n'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB. Bamwe mu baturage kandi kubera imikorere mibi muri iki kigo bari bamaze kugihunga, aho bamwe bari basigaye bajya kwivuriza Mugina, Kamonyi, Nyagihamba muri Nyarubaka ndetse hakaba n'abambukaga bakajya hakurya mu karere ka Ruhango.

Munyaneza Theogene / intyoza.com



Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-akanyamuneza-ni-kose-mu-bakozi-bari-bamaze-amezi-4-badahembwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)