Kamonyi : Hitabajwe imashini mu gushakisha umugabo wagwiriwe n'ikirombe mu cyumweru gishize #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo witwa Majyambere Festus yagwiriwe n'ikirombe ku wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021, ubwo yajyaga gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.

Amakuru avuga ko kuva icyo kirombe cyariduka, inzego zitandukanye zatangiye kumushakisha.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Ndahayo Sylevere yatangaje ko igikorwa cyo kumushakisha gikomeje ko hari kwifashishwa imashini.

Ati 'Kugeza ubu akomeje gushakishwa ntabwo araboneka. Amakuru ni uko ari ibintu yari agiyemo atamenyereye cyane ariko bikagaragara ko atari ubwa mbere yari abikoze mu buryo bunyuranije n'amategeko.'

Yakomeje ati 'Biracyakomeje, twakoresheje imashini dukomeza kumushakisha uyu munsi nabwo dutegereje kureba uko biza kugenda. Dufatanyije n'inzego zitandukanye turakomeza gushakisha.'

Dr Ndahayo yasabye abaturage kwirinda impanuka zikururwa no kujya gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buyo butemewe .

Ati 'Icyo dusaba tunakomeje gushyiramo imbaraga ni uko babikora mu buryo bwubahirije amategeko kuko nizo mpanuka za hato na hato ziboneka, n'abo babikora turashyiramo imbaraga tubikumire dukoranye n'inzego zitandukanye.'

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yavuze ko kugeza ubu muri ako Karere habarurwa ibigo bikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo bwemewe bigera kuri 12.

Amakuru avuga ko ikirombe cyagwiriye umuturage ari icy'ikigo cyitwa Rwanda Excellence Agency, gikorwamo n'abayita abahebyi (bacukura mu buryo butemewe). Akarere kavuga ko bakora mu buryo butemewe nyamara cyo kikavuga ko cyo gifite icyangombwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Hitabajwe-imashini-mu-gushakisha-umugabo-wagwiriwe-n-ikirombe-mu-cyumweru-gishize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)