Kamonyi-Rukoma: Iminsi ibaye hafi itanu uwagwiriwe n'ikirombe agishakishwa mu nda y'Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuturage witwa Majyambere Festus, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma, yagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro kuwa 23 Ukuboza 2021 ahagana i saa saba z'amanywa. Ubutabazi bwo kumushakisha kuva yagwirwa n'ikirombe ntacyo buratanga kugeza none.

Mu gutanga ubutabazi kuri uyu muntu kugira ngo akurwe mukirombe, byakomeje kugorana bitewe n'imiterere y'aha hantu kiri, kuko ni ku musozi uhanamye, ukikijwe n'amabuye kandi hakaba ahantu horoshye cyane bitewe n'imvura yaguye.

Abaturage bahangayikishijwe n'uwabo utaraboneka.

Abatanga ubufasha baba abakoresha amaboko ndetse n'imashine, ntako batagize kugera n'ubwo imashini yifashishijwe ngo barebe ko imbaraga zisumbura ho ariko nayo yagize ikibazo.

Amakuru atangazwa na montjalinews, yageze aho iki kirombe cyagwiriye uyu muturage, ni ayuko bivugwa ko abahebyi( abajya gucukura bitemewe, biba) bahagarariwe n'umudamu uvuga ko afite sosiyete yitwa Rwanda Excellence Business Agence.

Nyiri iyi Sosiyeti, ngo yaje avuga ko akarere kamuhaye uburenganzira bwo gukora, ko uvugwa nta byangombwa agira. Ni mu gihe abaturage bo batanze amakuru kugeza ku karere, ariko ngo ntacyo byatanze kuko abavugwa bari bagikora kandi n'aho bakorera hazwi.

Amakuru kandi aturuka ahabereye impanuka y'iki kirombe, ni uko mu gihe ikirombe cyamaze kuriduka, abahakoreshaga bayabangiye ingata bagakizwa na moto bakarenga nta butabazi batanze.

Kuva iki kirombe kigwiriye uyu muturage, Inzego zitandukanye z'ubuyobozi bw'Akarere kugera kuri Meya, zikomeje kuhasimburana mu rwego rwo kuba hafi abaturage, aho hakomeza gukoreshwa imbaraga zishoboka ngo barebe ko uyu muntu yaboneka.

Impanuka kenshi zikunze kugaragara mu birombe ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake muri aka karere, abaturage bashyira mu majwi ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peterori na Gaz-RMB kuba nyirabayazana w'ibibazo byinshi kuko ahenshi haba impanuka ngo usanga ari ahantu hatagira abantu bahakorera( hatatanzwe ibyangombwa), bityo bigatuma abamenyereye gushakira ubutunzi munsi y'ubutaka, aho bakura amabuye y'agaciro biyiba bakajya gushakisha.

Si rimwe ndetse si kabiri hasabwe ko iki kigo cyatanga ibyangombwa, buri kirombe kikagira umuntu ukibazwa, kuko ngo usanga n'ubundi byarahoranye abantu bazwi, akaba akenshi ngo usanga ari nabo baba bakibifite cyangwa se bakabiha abandi, bakagira uko bagabana ikibonetse, nubwo iyo havutse ikibazo ntawemera ko ariwe uhakorera, byose bihirikirwa ku bahebyi. Gusa na none bamwe mu bakozi b'iki kigo nabo ntabwo bashirwa amakenga mu kugiramo akaboko kanatuma bikomeza kuba gutyo.

Bamwe mu baturage bibaza niba nabyo bizasaba ko Perezida wa Repubulika agira icyo abivuga ho kugira ngo ubuzima bwa benshi burengerwe, hatangwe ibyangombwa abakora bakore bujuje ibisabwa ntawe ujya kwiba. Bavuga ko bigoye kugira ikirombe kidafite ibyangombwa ngo wumve ko abamenyereye gushakira amafaranga munsi y'ubutaka batazajyayo, cyane ko ngo usanga benshi aribyo babayemo igihe kirekire. Basaba ko ababishinzwe batanga ibyangombwa bakareka guteza ibibazo cyane ko n'ubundi ngo amabuye bahakuye ajyanwa ku masoko asanzwe azwi.

intyoza

 



Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-rukoma-iminsi-ibaye-hafi-itanu-uwagwiriwe-nikirombe-agishakishwa-mu-nda-yisi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)