Karidinali Kambanda yitabiriye igitaramo cya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiri mu bitaramo bicye Karidinali Kambanda yitabiriye kuva yahabwa inshingano. Cyatangiye ahagana saa kumi n'imwe n'iminota 40' gitangijwe n'abaririmbyi b'iyi korali bahereye ku ndirimbo z'amajwi ahanitse.

Uko basozaga kuririmba niko buri wese yabakomeraga amashyi abashimira. Igice cya mbere cy'iki gitaramo cyaririmbwe n'abaririmbyi barindwi bari bambaye nk'abamarayika.

Baririmbye zimwe mu ndirimbo zizwi zirimo 'Jingle Bells' zinjiza abantu muri iki gitaramo. Iyi ndirimbo iri mu zizwi muri Kiliziya Gatolika inyura benshi.

Ahagana saa kumi n'ebyiri n'iminota 30' nibwo abaririmbyi bose ba Chorale de Kigali baserutse muri iki gitaramo. Abaririmbyi baririmbye bayobowe n'umucuranzi Murengezi Dieudonné [Mure Dieudonné].

Mure Dieudonné asanzwe ari umucuranzi ukomeye wa Chorale de Kigali, umuririmbyi n'umwalimu wa muzika. 

Mbere y'uko batangira kuririmba, Antoine Cardinal Kambanda yahawe umwanya atera isengesho abakristu bose bahagarutse. 

Ni isengesho ryubakiye ku kumvikanisha ubuhangange bw'Imana rurema, ineza n'ubuntu bwayo ku bwoko bwayo.

Cardinal Kambanda yumvikanishije ko Yezu aruta kure umuntu, kuko 'umuntu ari ubusa busa'. Ko Yezu yemeye kwicisha bugufi no 'kuvukira muri twe'.

Muri isengesho, yasabye Imana 'kuduha umugisha kandi twakire umukiro wawe utuzanira.

Yasabye Imana 'kuturinda ikibi cyose, cyane cyane muri ibi bihe Isi yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19'. Ati 'Udufashe ukiturinde'.

Kambanda yasabye Imana guherekeza Abanyarwanda muri iyi minsi Mikuru. Ati 'Uduherekeza muri iyi minsi mikuru y'ibyishimo utwinjize no mu mwaka utaha…Udutoze guhora tugushimira kugira ngo uhore uhabwa ikuzo.'

Nyuma yo kuvuga isengesho, Karidinali Kambanda yateye indirimbo yitwa Te Deum (Mana Yacu Turagusingiza)' hanyuma abaririmbyi ba korali baramwikiriza.

Umusangiza w'amagambo, Muyumbu Innocent yavuze ko iyi ndirimbo bahisemo ko ari yo baheraho kugira ngo binjize neza Abanyarwanda muri iki gitaramo. Kandi ko iri mu rwego rwo kumvikanisha urukumbuzi bari bafitite abakunzi babo nyuma y'igihe kinini batabataramira. 

Igice cya mbere cy'iki gitaramo cyari kigizwe n'indirimbo za Noheli. Zirimo nka 'Twelve days', 'God rest ye Merry gentleman', 'Christmas Mosaic Set CCC2021', 'Noel', 'Gloria In excelsis Deo', 'Noheli umukiza wacu yavutse', 'Nzakwitura iki?' na 'My soul's been anchored in the Lord'.


Karidinali Kambanda yateye isengesho ryumvikanisha ubuhangange bw'Imana

Kambanda yasabye Imana gufasha Abanyarwanda gusoza neza umwaka w'2021


Kambanda yateye indirimbo 'Te Deum (Mama Yacu Turagusingiza) abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakomerezaho

Abaririmbyi barindwi ba Chorale de Kigali binjije abantu mu gitaramo cy'uburyohe

Baririmbye indirimbo zizwi muri Kiliziya Gatolika zirimo 'Jingle Bells' n'izindi

Dieudonne Murengezi, ni we wayoboye iki gitaramo bahera ku ndirimbo 'Locus Iste' ya Anton Brukner


Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bacyereye gushimisha abakunzi b'iyi korali irambye mu muziki


Ibyishimo ni byose ku bakunzi b'iyi korali bari kumvishwa umuziki w'umwimerere 


Abihayimana bitabiriye iki gitaramo cy'umuziki w'umwimerere



 

Inshuti n'abavandimwe ntibacitswe n'iki gitaramo 

Igice cya mbere cy'iki gitaramo cyaranzwe n'indirimbo za Noheli



N'abanyamahanga bitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali



AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112743/karidinali-kambanda-yitabiriye-igitaramo-cya-chorale-de-kigali-asaba-imana-gufasha-abantu--112743.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)