Karongi: Abacuruza imbaho babangamiwe n’icyangombwa baka buri uko babonye umukiliya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bacuruzi bategetswe ko buri gihe babonye umukiliya, bagomba kumushakira icyangombwa mbere yo kumupakirira.

Ndoreyaho Theophile, ukorera mu gakiriro ka Karongi yavuze ko bibatera igihombo kuko umukiliya ahita ajya kugurira abandi, batamusaba gutegereza ko icyangombwa kiboneka.

Ati “Iyo tugiye kugurisha imbaho bidusaba kujya kwaka icyangombwa ku karere, cyo gutwara ibikomoka ku mashyamba. Bituma niba umukiliya aje akugana agusaba imbaho utabasha kuzimuha mbere y’iminsi ine, kuko icyangombwa cyo ku karere iyo kibonetse vuba kiboneka mu minsi itatu. Umukiriya rero ahitamo kujya kwigurira ahandi”.

Nsabimana Japhet ucuruza imbaho mu karere ka Karongi asaba ko aka karere kakongera kagasuzuma iki kibazo, kuko mu tundi turere bahabwa icyangombwa cy’ukwezi aho kuba icy’iminsi itatu.

Ati “Nka Rutsiro babaha icyangombwa mu buryo bworoshye. Icyo twifuza ni uko akarere ka Karongi kareba impamvu ibitera bakaba badohora”.

Umucuruzi w’imbaho n’amakara wo mu karere ka Rutsiro witwa Fabien Havugimana n’umucuruzi w’ibikomoka ku mbaho wo mu karere ka Rulindo babwiye IGIHE ko mu turere batuyemo babaha icyangombwa cyo gupakira imbaho kimara ukwezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yabwiye IGIHE ko inama njyanama y’akarere ari yo yabyemeje.

Yagize ati “Mbere babahaga icyangombwa cy’ukwezi cyangwa icy’amezi atatu ariko njyanama iza kwemeza bishingiye ku itegeko bisubizwa ku minsi itatu”.

Abacuruzi b’imbaho bo muri aka karere bo bavuga ko inama njyanama y’akarere yazongera ikabyigaho, kuko kuba bahabwa icyangombwa kimara iminsi itatu abandi bahabwa ikimara ukwezi bituma abo mu karere ka Karongi batabona abakiliya.

Abacuruzi b'imbaho mu karere ka Karongi bavuga ko kuba basabwa gusaba icyangombwa cyo gupakira imbaho buri uko babonye umukiliya bibatera igihombo



source : https://ift.tt/3EpQiin
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)