Karongi : Abantu 8 batawe muri yombi bashinjwa kwica uwo basangiye nawe noheli – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi haravugwa inkuru y'umugabo witwa Nshimiyimana Steven w'imyaka 36 wishwe mu ijoro rya Noheli.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2021, nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Karere, Akagari ka Gacaca babonye umurambo w'umuturanyi wabo, baherukaga ejo ari gusangira inzoga na bagenzi be.

Bakimara kubona uwo murambo bahamagaye ubuyobozi bw'umurenge n'inzego z'umutekano kugira ngo bakore ipereza ku rupfu rw'uyu mugabo.

Abaturage bavuga ko nyakwigendera nta muntu bazi bari bafitanye ikibazo. RIB yataye muri yombi abantu umunani basangiye na nyakwigendera bakanatahana na we.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medald yabwiye IGIHE ko umurambo wa nyakwigendera wari ufite ibikomere mu gatuza, ari naho bahera bakeka ko ashobora kuba yatewe icyuma.

Ati 'Abaturage turabasaba ko bajya batangira amakuru ku gihe, ikindi twabasabye ko bagabanya amakimbirane bafitanye kugira ngo bitazajya bikurura imfu zimwe na zimwe. Icyagaragara nk'ikibazo abaturage bafitanye bajye bakibwira ubuyobozi kugira ngo bubafashe kugikemura.'

Nyakwigendera Nshimiyimana yakoraga akazi ko kwikorera imizigo, asize umugore n'abana batatu.



Source : https://yegob.rw/karongi-abantu-8-batawe-muri-yombi-bashinjwa-kwica-uwo-basangiye-nawe-noheli/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)