Karongi: Abarimu 44 ntibarikingiza Covid-19, bamwe babyanze burundu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo umwaka w’amashuri watangiraga, abarimu bari mu basabwe kwikingiza hirindwa ko bakwandura cyangwa bakanduza abo yigisha.

Muri icyo gihe, umubare w’abarimu b’i Karongi banditse basaba guhagarika akazi kuko badashaka urukingo wariyongereye.

Ubuyobozi bwahisemo kutakira amabaruwa yabo ahubwo bubagira inama yo gusubirayo bakongera kubitekerezaho neza. Magingo aya, bamwe bisubiyeho bemera gukingirwa ubu bari mu kazi.

Nubwo bimeze gutya ariko hari abarimu bahisemo guhagarika akazi, aho kwikingiza covid-19.

Akarere ka Karongi kavuga ko kataramenya umubare w’abarimu bahagaritse akazi kubera kwanga kwikingiza Covid-19, gusa IGIHE yabashije kumenya batatu nubwo bivugwa ko barenze uwo mubare.

Hari abandi 22 IGIHE yamenye bavuga ko impamvu banze kwikingiza ari ukubera imyemerere yabo.

Umwe mu barimu bahagaritse akazi, yabwiye IGIHE ko yabitewe n’uko yumvaga umutima we umubuza kwigikiza.

Ati “Njye kuva uyu mwaka w’amashuri watangira sinigeze nsubira kwigisha, nahise nandika nsaba guhagarika akazi ku mpamvu zanjye bwite. Nagerageje guhatiriza ngo mfate urukingo nk’abandi umutima ukomeza kubimbuza ngeraho mfata icyemezo ndeka ubwarimu, nubwo ariwo mwuga nkunda.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine, yagaragaje ko uko iminsi ishira abari baranze kwikingiza Covid-9 bisubiraho, asaba abatarikingiza ko bakwiye kubikora bwangu.

Ati “Mu bari baranze urukingo rwa Covid-19 kubera imyemerere hari abagiye bikingiza. Haba mu baturage bamwe ba za Mubuga, Gishyita na za Twumba n’ahandi, yemwe haba no mu bakozi.”

“Abarimu batarikingiza turabakangurira kwikingiza kubera ko ubu biracyoroshye turimo gukingira abanyeshuri, mu minsi iri imbere hari igihe bishobora no kuzagorana ku buryo bashobora no gusabwa kwigurira urukingo”.

Mu Karere ka Karongi habarurwa abarimu barenga 3300, muri bo 44 nibo batarikingiza barimo 22 bavuga ko babiterwa n’imyemerere. Abasigaye batanga impamvu zirimo imyumvire, kuba batwite no kuba bonsa.




source : https://ift.tt/3rFs0O6
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)