Kayitare Wayitare Dembe ugiye kugaruka muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi Kayitare Wayitare Dembe wamenyekanye   mu ndirimbo 'Abana ba Afurika', amaze umwaka asa n'uwasubitse muzika. Aganira na InyaRwanda, yagarutse mu gusubukura muzika n'impamvu nyamukuru yatumye adashaka umugore. Kayitare witegura gushyira hanze indirimbo nshya yise' Mugore mwiza' yemera ko igihe cy'umuntu kiba kitaragera ngo umuntu afate umwanzuro.


Mu magambo ya Kayitare Wayitare, yagize ati: 'Umuziki umba mu maraso , nitegura gushyira hanze indirimbo 'Mugore mwiza', benshi bambaza impamvu ntarashaka umugore kandi mfite ubushobozi, kandi mu byukuri ubushobozi bambonamo sindabushyikira. Buriya njyewe  ndatangaje cyane, mfite urusoro rumwe niyo mpamvu nabyaye umwana umwe, kuba kandi ntarazana umugore igihe ntikiragera ndacyabyigaho'.


Abajijwe uwo yabyaranye nawe umwana w'umukobwa, yagize ati: 'Uwo twabyaranye arahari kandi mfite urugo mbamo n'umwana wanjye ariko nyina  duhuzwa n'umwana gusa'. Ku byo ahugiyemo muri iyi minsi, Kayitare yavuze ko kubera aririmba amahoro no kuyakunda yashinze ikigo 'Amahoro Human Respect', ikigo cy'uburenganzira bwa muntu n'ubuzima kisangamo abantu bingeri zose bagaragara mu miryango runaka bahezwa, aho kimaze imyaka umunani giharanira uburenganzira bwa muntu.


Kayitare Wayitare Dembe aheruka gushyira hanze indirimbo yise 'Slay Queen'

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112454/kayitare-wayitare-dembe-ugiye-kugaruka-muri-muzika-yavuze-impamvu-itangaje-ituma-atarashak-112454.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)