Ibi batangiye kubikora nyuma y’amahugurwa y’umwaka umwe bahawe na Women for Women agamije kubigisha imyuga irimo uw’ubudozi bw’inkweto, amasakoshi n’imikandara bikoze mu ruhu, kudoda imyenda n’ibindi, bose bakaba banahawe imashini zizabafasha mu kazi kabo.
Bamwe muri aba bakobwa babyaye imburagihe bavuze ko bishimiye imyuga bigishijwe bavuga ko bigeye kubafasha mu kwiteza imbere bikanabarinda kongera gushukwa.
Mukamana Jeanette wize gukora inkweto, imikanda n’amasakoshi bikozwe mu ruhu, yavuze ko agiye kwifashisha uyu mwuga mu bikorwa bimuteza imbere.
Ati “Ngiye guteza umuryango wanjye imbere hamwe n’umwana wanjye, mbere wasangaga nirirwa mu rugo nta kazi kuburyo byakorohera n’undi muhungu kunshuka ariko ubu mbonye aho nzajya nirirwa nshakisha icyanteza imbere.”
Ufitamahoro Anitha we yavuze ko uretse gukora inkweto yanamenye gukora amasakoshi akoze mu ruhu ndetse n’imikandara byose bikaba bigiye kumufasha mu kwiteza imbere akabona amafaranga yo kwishyurira umwana we ishuri.
Ati “Gukora inkweto bigiye kumfasha kwiteza imbere njye n’umuryango wanjye, ubu uretse gukora inkweto nzi no gukora imikandara, ndifuza kuzashinga ahantu nzajya nzikorera kuburyo hamenyekana cyane kandi zabigeraho.”
Uwimpuhwe Jeovanis watewe inda afite imyaka 18 we yavuze ko yize kudoda kandi ngo yanatangiye kubibyaza umusaruro.
Ati “Ubu natangiye kudoda imyenda y’abanyeshuri nk’imipira n’iyindi, ubu naguze amatungo magufi natangiye umushinga wo kuyorora kugira ngo azangirire umumaro mu minsi iri imbere.”
Uwimpuhwe yavuze ko nyuma yo kwigishwa kudoda kuri ubu ubuzima buri kugenda neza bitandukanye na mbere aho yaburaga amafaranga yo kwishyurira umwana we ubwisungane mu kwivuza ndetse no kumugurira imyenda.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascène, yasabye aba bakobwa kwigirira icyizere amahirwe babonye yo kwiga imyuga bakayakoresha neza.
Ati “Turabasaba kugira ikinyabupfura mu byo bagiye gukora byose bahatane ku isoko ry’umurimo kandi bakoreshe neza amahirwe babonye.”
Kuri ubu mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 280 batewe inda muri uyu mwaka, ubuyobozi bukaba buvuga ko buri gushakisha ababateye inda kugira ngo babikurikiranweho.
source : https://ift.tt/3qg4ZyW