Kayonza: Abaturage 55 badakozwa ibyo kwikingiza no kwambara agapfukamunwa bafatiwe mu rugo rumwe basenga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wa Noheli, mu Mudugudu wa Nyirampa, Akagari ka Kiyenzi mu Murenge wa Gahini. Bavuze ko basengera mu itorero ryitwa 'Yesu Araje' ngo ryiyomoye ku badivantisite b'Umunsi wa Karindwi.

Ubwo basangwaga basenga ngo bari bacucitse mu cyumba kimwe bose uko ari 55 bakaba bahuje imyumvire imwe yo kwanga kwikingiza, kwambara agapfukamunwa no kwanga andi mabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yagize ati 'Ahagana saa yine z'amanywa ni bwo abashinzwe amakuru mu Mudugudu bavuze ko hari abantu bifungiranye mu nzu y'umuturage bari gusenga, twagiyeyo rero dusanga koko ni 55. Twasanze nta n'umwe muri bo urikingiza, tubabaza impamvu batubwira ko batabyemera.'

Yakomeje avuga ko abenshi mu baturage basanze aho ngaho barimo n'abaturutse mu tundi dusantere.

Ati ' Batubwiye ko batemera na gato kwikingiza, impamvu batanga ngo ni uko ku ifishi ya RBC handitseho ko niwikingiza ingaruza zizakubaho uzazirengera ariko twabonye ari nk'urwitwazo kuko twakomeje turabaganiriza batwereka imirongo yo muri Bibiliya yerekana ko isi ishaje, ibi ari ibimenyetso byerekana ko isi ishaje kandi yamaze kwandura.'

Yasabye abaturage kwikingiza bakareka kurebera iki cyorezo mu ndorerwamo ya Bibiliya rimwe na rimwe banayisobanurira nabi bikaba intandaro yo kuba byatuma bakwandura COVID-19.

Abafatiwe mu nzu basenga nta n'umwe wari warikingije ndetse nta n'umwe wari wambaye agapfukamunwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abaturage-55-badakozwa-ibyo-kwikingiza-no-kwambara-agapfukamunwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)