Ibi bibazo babigaragaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo uyu muryango wasuraga abaturage bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza.
Nshimiyimana Theogene utuye mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira, yavuze ko ikibazo bafite ku matungo kijyanye n’imiti ihenze cyane ku buryo ngo hari n’abapfusha inka kubera kubura amafaranga yo kuyigura.
Yavuze ko yigeze gupfusha ikimasa kubera kubura ubushobozi bwo kugura imiti yari ihenze cyane, ngo icyo gihe babibwiye ushinzwe ubuvuzi ku Murenge ayisuzumye agaragaza icyo irwaye ariko birangira habuze ubushobozi bwo kugura uwo muti.
Ati “Leta rero turayisaba ko nibura haboneka ivuriro ry’amatungo ririmo nkunganire ku buryo nk’abahinzi twajya tugabanyirizwa igiciro cy’imiti nk’uko bigenda ku bwisungane mu kwivuza ku baturage.”
Gashyokero Isaac utuye mu Mudugudu wa Gihuke mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo, we yavuze ikibazo cya serivisi mbi bahabwa n’ibigo by’ubwishingizi.
Ati “Nagize ibibazo narashinganye inka yanjye, aho kugira ngo bampe amafaranga barambeshya ngo yishwe n’imifuka kandi yarabagiwe ku mugaragaro abaturage bose babibona ntibakuramo umufuka.
Gashyokero ngo buri mwaka yishyuraga arenga ibihumbi icumi by’ubwishingizi bw’iyi nka ye yari yarahawe muri girinka aho yari amaze kwitura yizera ko igiye kumufasha mu kwiteza imbere birangira ipfuye ntiyanahabwa indi n’umwishingizi.
Uyu mugabo avuga ko mu bwishingizi bw’amatungo harimo ibibazo byinshi bikwiriye kubanza kunozwa ku buryo umuturage atarengana mu gihe yahuye n’ibibazo akeneye kwishyurwa.
Impungenge ku bishyura ubwishingizi bw’amatungo batarahawe amasezerano
Umuturage witwa Kantarama Aurelie utuye mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira, ni umwe mu bahamya b’uburyo hari ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi bitajya bitanga amasezerano.
Uyu mubyeyi yashinganishije inka ze mu kigo kimwe ariko ngo nta masezerano bigeze bamuha kuri ubu akaba afite impungenge z’uburyo ahuye n’ikibazo bashobora kumwihakana kandi kuri ubu yishyura.
Umuyobozi wa gahunda y’ubwishingizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Museruka Joseph, yabwiye IGIHE ko abaturage badakwiriye kugira ikibazo ku masezerano baba bagiranye n’ibigo by’ubwishingizi.
Ati “ Ubundi baragusura bakagusobanurira wabikunda bakazana igipapuro cy’agateganyo ukacyuzuza bakaguha konte ukagenda ukishyura, iyo wishyuye ubwishingizi uba uri mu bwishingizi, umuturage rero icyo yareba bwa mbere ni uko babanje kubimusobanurira akabyumva akishyura nyuma rero nubwo batamuha andi masezerano biba bigaragara.”
Yakomeje avuga ko bafite ububiko bw’amakuru bahuriyeho n’ibigo by’ubwishingizi ngo kuko Leta ifite andi mafaranga itangira umuturage ku buryo ngo nta kibazo kirimo.
Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Ingabire Marie Immaculée, yabwiye abaturage ko ibibazo byose bavuze ibyinshi bifite ishingiro kandi azabakorera ubuvugizi aho bishoboka.
Ati “Nagira ngo mbizeze twe ku ruhande rwacu ubuvugizi no gukurikirana ibyo bigo by’ubwishingizi byose, turaza no gusaba minisiteri bireba ko bakwinjira muri ibyo bibazo.”
source : https://ift.tt/3DsxEp0