Iyi mvubu yarashwe ku wa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2021, irasirwa mu Mudugudu wa Nyabugogo mu Kagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Karuranga Léon, yabwiye IGIHE ko iyi mvubu yarashwe ihita ipfa ariko ko hasigaye izindi ebyiri nazo zimaze imyaka ine zarajujubije abaturage zibonera imyaka.
Yagize ati " Ni imvubu yabaga mu cyuzi gihangano (damu) kiri hagati ya Rugunga na Nyabugogo, aho gifite amazi asa n'aho agaburira Umurenge wose kuko akoreshwa n'abaturage benshi mu buhinzi, iyo mvubu rero yatangiye ari imwe ikajya yonera abaturage Akarere kitabaza Ingabo zacu ntibyahita bikunda ko iraswa, zigera aho ziba nyinshi zigera muri eshatu bagerageza kuzirasa ntibyakunda."
Yakomeje avuga ko kuva mu 2017 izi mvubu zazengereje abaturage zibonera imyaka aho buri gihembwe cy'ihinga abenshi mu baturage begereye icyo cyuzi gihangano zibonera imyaka cyane bagatakamba ngo Leta izazihakure.
Ati " Uyu munsi rero hari ahantu imwe yaguye iheramo hameze nk'umwobo, abaturage babimbwiye rero tujya kuzana abasirikare badufasha kuyirasa, twari turi kumwe n'abashinzwe kurinda Pariki y'Igihugu y'Akagera ndetse n'inzego z'ibanze.'
'Iyo mvubu nyuma yo kuraswa yahise ijyanwa muri Pariki y'Akagera ihabwa izindi nyamanswa zamenyereye kurya inyama kuko abaturage bayiriye inyama zayo zishobora kubagwa nabi."
Uyu muyobozi yavuze ko kuva 2017 hari abaturage benshi cyane bahoraga batanga ibirego, cyane cyane abahinga ibishyimbo, ibigori, ibijumba n'ibindi bihingwa ngandurarugo. Yavuze ko izindi ebyiri zisigaye muri iki cyuzi gihangano bagiye gukorana na Pariki kugira ngo hashakwe uko zahakurwa.
Abaturage bahuruye baje kureba uko imvubu ngo iba imeze banasabwe kujya basura Pariki y'Akagera bakamenya ibyiza biyirangwamo birimo inyamanswa zitandukanye n'ibindi byiza byinshi.