Kayonza: Urubyiruko rugiye kwihangira imirimo ruhereye ku bumenyi rwungutse mu byo guteka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ukuboza, ubwo hasozwaga amahugurwa y’amezi atandatu ku banyeshuri 30 basoje amashuri yisumbuye barimo abakobwa 11 n’abahungu 19.

Aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro, RTB, gifatanyije na Silent Hill Hotel akaba ahabwa urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye kugira ngo rurusheho kwihangira imirimo aho gutegereza akazi.

Abahuguwe batangaje ko bagiye kuyifashisha mu kwiteza imbere no kurandura imirire mibi aho batuye.

Nuwayo Pauline waturutse mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, yavuze ko yungutse iubumenyi mu gutegura indyo yuzuye, ibi ngo bigiye kumufasha kubanza kwigisha abo mu Mudugudu atuyemo aho ngo yajyaga abona abana bagwingiye.

Ati "Ubu twamenye gutegura indyo yuzuye aho dutuye; icyo kibazo gikunda kugaragara cyane, ubu rero turi intumwa kuri abo bantu, tugiye kubigisha uko bategura indyo yuzuye kandi ndizera ntashidikanya ko hari ikizahinduka."

Nuwayo yavuze ko kandi afite intego yo gutangira gukora umushinga muto wo gukora ibirimo isambusa, imigati n’ibindi yize muri aya mezi atandatu.

Twizeyimana Emmanuel we yavuze ko bigishijwe guteka indyo zose ndetse banigishwa uko bafasha n’abandi baturage bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Ku binyanye no kwihangira umurimo yavuze ko akurikije uburyo yigishijwe gukora umutobe w’imbuto afite intego yo gukoresha ubu bumenyi akiteza imbere.

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo guteza imbere ubumenyingiro mu Kigega cyo guteza imbere ubumenyingiro (SDF) Eugene Uwimana, yavuze ko icyiciro cya mbere cyo guhugura urubyiruko ku bijyanye no kwiteza imbere cyarangiye hahuguwe abagera ku 9000. Mu cyiciro cya kabiri kizarangira 2023 ngo hazahugurwa abasaga ibihumbi 13.

Yasabye abarangije gukoresha neza amahirwe babonye bakiteza imbere. Ati "Abarangije turabasaba guha agaciro impamyabumemyi tubaha kuko ibemerera guhatana ku isoko ry’umurimo byaba ngombwa bakishyira hamwe bakagana ibigo nka BDF bikabatera inkunga."

Kuva uyu mwaka watangira urubyiruko rurenga 4600 rumaze kwigishwa imyuga itandukanye binyuze muri gahunda ya Leta imara amezi atandatu, hari abigishije ikoranabuhanga, guteka, ibijyanye n’ingufu, ubuhinzi, ubwubatsi n’ibindi bifasha guhita babona akazi.

Abasoje amahugurwa ubwo bashyikirizwaga inyemezabumenyi zabo
Abitabiriye aya mahugurwa bigishijwe guteka indyo zitandukanye
Biyemeje kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe kandi bagatanga umusanzu mu kurwanya igwingira ry'abana



source : https://ift.tt/3xVaTsn
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)