Kenya: Musenyeri Muheria yavuze ko batazabuza abatarakingiwe kujya mu nsengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Arikiyepiskopi wa Nyeri, Anthony Muheria
Arikiyepiskopi wa Nyeri, Anthony Muheria

Ibi Arikiyepiskopi Muheria yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, ubwo isi yose ku bakristu bizihizaga umunsi mukuru wa Noheli, avuga ko abaturage badashobora kwamburwa uburenganzira bwabo gusa kubera ko badakingiwe, nyamara bigomba kuba ku bushake.

Muheria yavuze ko gushyiraho ingamba nk'izi aho Abanyakenya babuzwa kugera kuri serivisi zose zitangwa na Leta niba badakingiwe, bisa nko gukumira igihugu cyose.

Yahamagariye Minisiteri y'Ubuzima gushyiraho gahunda nziza zizatuma abantu bitabira gahunda z'ikingira, zirimo gukorana n'imiryango y'abihaye Imana mu gikorwa cyo gukingira. Ibi ngo bizatanga umusaruro ushimishije kandi unoze aho, guhitamo ingamba zikomeye.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/kenya-musenyeri-muheria-yavuze-ko-batazabuza-abatarakingiwe-kujya-mu-nsengero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)