Kicukiro : Abasore n'inkumi benshi bafatiwe mu rugo banywa inzoga banabyina umuziki #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro bwatangaje ko uru rubyiruko rwinshi rwafashwe mu mpera z'icyumweru twaraye dusoje.

Ubutumwa bw'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro bwanyujije kuri Twitter, buvuga ko uru rubyiruko rwinshi rwafatiwe mu rugo rw'umuturage witwa Nshimiye Donatien.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro, buvuga ko aba basore n'inkumi bafashwe ku bufatanye bw'Inzego z'ibanze n'Inzego z'Umutekano.

Ubu butumwa buvuga ko uru 'rubyiruko rwinshi rwahakoreye igitaramo kirimo inzoga n'imiziki, batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.'

Bukomeza bugira buti 'Ntibigeze kandi babimenyesha Ubuyobozi bubegereye nk'uko amabwiriza abigena.'

Amabwiriza yagenderwagaho kugeza mu mpera z'icyumweru twaraye dusoje, ni ayafatiwe mu Nama y'Abaminisitiri yabaye tariki 14 Ukuboza 2021.

Ibyemezo by'iyi Nama y'Abaminisitiri bivuga ko ibitaramo by'umuziki no kubyina (Nights Clubs/Live bands/Karaoke) bibaye bihagaritswe. Konseri zateguwe zizajya zibanza kwemezwa n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere RDB.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Kicukiro-Abasore-n-inkumi-benshi-bafatiwe-mu-rugo-banywa-inzoga-banabyina-umuziki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)