Kicukiro: Abaturage bazirikanye bagenzi babo batishoboye babagenera ibiribwa by'iminsi mikuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukuboza 2021,nibwo iyo miryango yashyikirijwe ibiribwa birimo ifu y'ibigori, umuceri, ibishyimbo, amavuta yo guteka ndetse n'isabune hakaba hari n'umuturage wahawe matela n'imyambaro.

Uwineza Clementine yavuze ko yishimiye ko azizihiza neza iminsi mikuru, Ati 'Byanshimishije cyane kuko nibazaga uburyo nanjye nzizihiza Noheli nta mafaranga na make mfite yo guhaha ibibazo bikandenga ariko kuba bagenzi bacu baduhaye ibyo kurya ndabyishimiye cyane."

Ingabire Jeanine ufite abana batatu ubarurwa mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe wahawe matela kubera ko yaryamaga ku bikarito, yavuze ko abyishimiye.

Ati 'Kurya byari ibintu bingoye kuko dutunzwe n'ibiraka byo guhinga ku buryo iyo nabibonye ni bwo ndya naho kuryama niryamiraga ku bikarito ari na yo mpamvu nshimira aba bantu bantekerejeho bakama matela n'ibyo kurya.'

Umukuru w'Umudugudu wa Rugunga, Ignatius Kabagambe, yavuze ko bahisemo kuremera bagenzi babo batishoboye kugira ngo na bo bazabashe kwizihiza Noheli n'Ubunani neza.

Ati 'Mu Mudugudu wacu utuwemo n'abantu bakize ariko tukagira n'indi miryango mike itishoboye ku buryo ari yo mpamvu twahisemo kubaha ibiribwa kugira ngo igihe tuzaba turimo kurya kuri Noheli n'Ubunani na bo bazabashe kubona amafunguro nkatwe kandi ntibigunge.'

Yakomeje avuga ko uyu Mudugudu wabo usanzwe ufasha abatishoboye no mu bihe bya Guma mu Rugo, ibikorwa nk'ibi bikaba byarakozwe.

Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gufasha abatishoboye kwizihiza iminsi mikuru mu byishimo
Imiryango itishoboye igera kuri 25 yahawe ibiribwa bitandukanye
Uretse ibiribwa umwe mu baturage yahawe matela ngo atandukane no kuryama hasi
Ubwo Ingabire Jeanine yashyikirizwaga matela yo kuryamaho
Umukuru w'Umudugudu wa Mugunga mu Kagari ka Muyange, Ignatius Kabagambe, yavuze ko bahisemo kuremera bagenzi babo batishoboye kugira ngo na bo bazabashe kwizihiza Noheli n'Ubunani neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-abaturage-bazirikanye-bagenzi-babo-batishoboye-babagenera-ibiribwa-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)