Abakunze kunyura Kicukiro Centre bazi ibikorwa remezo biri gukorwa ahahoze amasangano y'umuhanda aho bamwe bahagera bakibaza niba hari kubakwa isangano ry'imihanda (Rond-Point) cyangwa ari imihanza izaba inyuranamo.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwakuyeho uru rujijo bwerekana ishusho y'uko ririya sangano rizaba risa nirimara kuzura.
Uutumwa Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwanyujije kuri Twitter, bugira buti 'Nk'uko biteganywa mu gishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali, Umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera uri kwagurwa ku bufatanye bw' Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA n'Umujyi wa Kigali.'
Ubu butumwa bukomeza bugira buti 'Muri uyu mushinga ihuriro ry'imihanda rya Kicukiro Centre riri kuvugururwa ku buryo ibinyabiziga bimwe bizajya binyura hejuru ibindi bigaca hasi mu rwego rwo kuhagabanya umuvundo kandi hitabwa kubakoresha umuhanda bose, biteganyijwe ko imirimo izasoza mu mpera za Kamena 2022.'
Bamwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, bagaragaje ko bashimishijwe n'imiterere y'iri huriro ry'imihanda ritari rimenyerewe mu Mujyi wa Kigali.
Karanga Sewase yagize ati 'U Rwanda tuganamo ni uru. ibyifuzwa kuri Sonatube- Gahanga-Akagera. Imihigo irakomeje.'
Munyakazi Sadate ukunze gukoresha Twitter, yashyize amafato agaragaza imiterere y'iriya mihanda, ayaherekesha ubutumwa bugira buti 'Mutangire mwitoze uko muzajya mugendera muri iyi mihanda ya Kicukiro Centre.'
Munyakazi Sadate yakomeje ashima agira ati 'Umujyi wa Kigali mukomereze aho muturi Imbere tubari inyuma. Ariko ngo na Roads Yamaha - Kinamba - Utexrwa - Kwa Ndengeye - Gacuriro - Nyarutarama - Poid lourd ngo umusibo n'ejo ejo bundi nkakabya inzozi ?'