Kigali : Haravugwa ivangura, akarengane n'itonesha mu bakozi b'uruganda Flexi Foam rw'Abahinde #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bakozi b'uru ruganda twaganiriye, bifuje ko umwirondoro wabo utatangazwa ku bw'umutekano wabo. Umwe muri bo avuga ko abakozi b'Abanyarwanda batangiranye n'uruganda muri 2011, bahembwa amafaranga macye kuburyo uhembwa menshi atarengeje 400.000 Frw ku kwezi mu gihe Umuhinde umaze amezi atandatu kandi akora akazi ari ku rwego rumwe n'Umunyarwanda, atangizwa arenga 1.000.000 Frw.

Undi ati : "Urebye Abahinde bose baje nyuma bagasangamo Abanyarwanda batangiranye n'uruganda, bose baje bahabwa umushahara ukubye hafi gatanu umushahara w'Abanyarwanda kandi akazi bakora kakaba kari hasi y'ako Abanyarwanda bakora mu guteza imbere uruganda. Ibyo bigaragarira buri wese kandi bica intege Abanyarwanda bakoramo kubera ko barobanurwa kandi baba bakoze akazi karenze ak'Abahinde"

Uretse ibyo, aba bakozi banavuga ko Abahinde banemererwa ibindi bibafasha mu kazi nko guhabwa aho kuba, imodoka zibatwara n'ubwishingizi bw'ubuvuzi bwishyurwa n'uruganda nyamara umunyarwanda ukora ku mashini ishobora kumuteza impanuka we ntanateganyirizwe ubwishingizi bw'ubuvuzi, agahabwa gusa ubwisungane bw'amafaranga 3000 Frw ku mwaka.

Hari umwe muri aba bakozi wagize ati : "Abahinde bongezwa bitewe n'ibiciro ku masoko ariko Umunyarwanda umazemo imyaka myinshi aracyari hasi, uretse ubufaranga bamushukisha butarenga 10.000 Frw, abakozi b'Abanyarwanda muri rusange nta gaciro bahabwa."

Ikindi aba bakozi bataka, kijyanye n'uburyo Umunyarwanda wese ugaragaje ko hari icyo anenga, ahita yirukanwa mu buryo budakurikije amategeko kandi akagenda adahawe imperekeza yamugirira akamaro. Bavuga ko hari n'abahimbirwa ibyaha bagafungishwa n'aba bahinde, kuburyo bakeka ko habamo no gutanga ruswa ngo bakomeze gukandamiza Abanyarwanda.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'uru ruganda, umuyobozi warwo witwa Athawade Nitin, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko ibyo abo bakozi bavuga atari ukuri, kuko ngo abakozi badashobora guhabwa imishahara ingana kandi badakora akazi kamwe.

Avuga ko buri mwaka bongezwa hagati ya 10% na 15% kandi ngo no mu gihe cya Guma mu rugo bakomeje guhembwa amafaranga yose badakora. Gusa ibi avuga byamaganirwa kure n'abakozi bemeza ko Abahinde bahembwa menshi atari abayobozi batanakora akazi karenze ak'Abanyarwanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Kigali-Haravugwa-ivangura-akarengane-n-itonesha-mu-bakozi-b-uruganda-Flexi-Foam-rw-Abahinde

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)