- Imodoka yahawe Umurenge wa Bumbogo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bumbogo, Deo Rugabirwa, yavuze ko mu dushya twatumye baba aba mbere harimo 'Camera' bashyize ahantu hatandukanye zifasha gukurikirana uko bantu bubahiriza amabwiriza, ndetse no gukorana bya hafi n'inzego nk'amadini n'amatorero, amashuri n'abandi muri ubwo bukangurambaga.
- Gitifu Rugabirwa ni we washyikirijwe iyo modoka
Akarere ka Kicukiro kifashishije indege ya Kajugujugu ndetse n'ubundi buryo butandukanye muri ubwo bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19, akaba ari ko kabaye aka mbere mu turere tugize Umujyi wa Kigali muri iryo rushanwa, bityo kegukana igikombe.
- Igikombe cyatwawe n'Akarere ka Kicukiro
Imidugudu yitwaye neza kurusha iyindi muri ubwo bukangurambaga na yo yahembwe, aho umudugudu wabaye uwa mbere muri buri karere mu Mujyi wa Kigali, wahawe ibihembo bihwanye na miliyoni 2.5 z'Amafaranga y'u Rwanda, hahembwe kandi imidugudu yabaye iya kabiri n'iya gatatu.
- Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yasabye abantu bose kutadohoka ku kwirinda Covid-19
Ibyo bihembo byatanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa wari witabiriye icyo gikorwa, akaba yasabye inzego zose gufatanya n'abaturage, bakongera imbaraga n'ubukangurambaga mu gukomeza kurwanya Covid-19.
- Igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Ayo marushanwa yatangiye ku ya 13 Nzeri 2021, buri karere kakaba karagerageje gushaka udushya kifashisha muri iryo rushanwa ryo guhashya Covid-19, bikaba biri no mu byagendeweho mu gutanga ibihembo.
Kurikira ibindi muri iyi video: