Koffi  Olomidé yabaye umwere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'icyamamare Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi ku mazina ya Koffi  Olomidé , ukomoka muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo, yagizwe umwere ku byaha byo gusambanya ababyinnyi be bane.

Koffi Olomidé waherukaga kwitaba urukiko ku itariki ya 25 Ukwakira, icyo gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka umunani y'igifungo nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gusambanya ababyinnyi be ku ngufu.

RFI dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa mbere tariki 13/12/2021 mu Rukiko rwa Versailles mu Bufaransa, Umucamanza yavuze ko kubera ko ubuhamya bw'abashinja Koffi kubasambanya bwagaragayemo kwivuguruza, Urukiko rwafashe umwanzuro wo kumugira umwere.

Nubwo Koffi  yabaye umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu, Urukiko rwamuhamije  ibyaha byo kubuza ababyinnyi be uburenganzira no kubafungirana, akatirwa gufungwa imyaka itatu isubitse, ategekwa no kuriha indishyi  y'akababaro y'ibihumbi birindwi by'ama euro kuri buri umwe muri abo babyinnyi be bane.

Koffi Olomide

Mu 2019, Urukiko rwa Nanterre mu Bufaransa rwamukatiye imyaka ibiri isubitse kubera gusambanya umwana w'imyaka 15. Nyuma yaje kugirwa umwere ku bindi byaha yaregwaga birimo gusambanya abandi bagore batatu.

Uyu muhanzi yaregwaga ibyaha birimo ibyo kwinjiza aba babyinnyi mu Mujyi wa Paris mu buryo butemewe, gufatira imishahara yabo no kubasambanya ku gahato.

Iri hohoterwa ababyinnyi ba Koffi Olomidé bavugaga ko ryabaye ubwo uyu muhanzi yari ari mu rugendo rw'ibitaramo mu Bufaransa kuva mu 2002 kugeza mu 2006, icyo gihe ngo impapuro zabo z'urugendo na telefoni zabo byari yarabifatiriye.

Aba babyinnyi bavugaga ko bategetswe gusambana n'uyu mugabo wabakubitaga mu buryo bukomeye iyo bagerageza kumwereka ko batabishaka. Bavugaga ko yabasambanyaga bari mu rugo, mu bwogero bw'iguriro ndetse hari n'igihe yabasambanyaga bajyanye kuri studio gutunganya indirimbo.

Igihe cyarageze ababyinnyi bane batoroka Koffi Olomidé muri Kamena 2006, ariko batinya gusubira iwabo kubera ko nta byangombwa bari bafite.

Tariki ya 4 Ukuboza 2021, uyu muhanzi w'imyaka 65 y'amavuko yakoreye igitaramo mu Rwanda, ariko mbere yacyo abatari bacye bari bacyamaganye bivuye inyuma ariko biba iby'ubusa. Nyuma yo kuva mu Rwanda yagombaga kujya kuririmbira i Nairobi muri Kenya, ariko ntibyakunze kuko Leta y'iki gihugu yaburijemo igitaramo yari ahafite.

iriba.news@gmail.com

 

The post Koffi  Olomidé yabaye umwere appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/12/13/koffi-olomide-yabaye-umwere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)