Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide uri mu Rwanda yaraye asangiye n'abakunzi be bari basohokeye mu Nzove ku ruganda rwa Skol.
Ni igikorwa cyaraye kibaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukuboza, ni nyuma y'uko yari ageze i Kigali aje gutaramira abanyarwanda.
Nyuma yo kugera mu Rwanda, ari kumwe n'umuyobozi wa Ivan Wulffaert, Koffi Olomide binjiye kuri uru ruganda aho abari bahasohokeye bari batwawe n'umuziki.
Yasanze barimo gucuranga indirimbo zo muri DR Congo aho akomoka na we akajya abafasha gucinya akadiho.
Koffi Olomide byitezwe ko ari butaramire abanyarwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena, akaba ari bufatanye n'abahanzi nyarwanda King James, Yvan Buravan na Chris Hat.
Yazanye n'umuyobozi w'uruganda rwa Skol
Hari hasohokeye benshi
Yabafashije gucinya akadiho