Koffi Olomide yakoze igitaramo cy'amateka i Kigali (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo cyatangiye ahagana ku isaha ya saa Mbili z'umugoroba muri Kigali Arena cyitabirwa n'abakuru n'urubyiruko, bari biganjemo ab'igitsina gore.

Cyayobowe n'umushyushyarugamba Umulisa, umuhanzi wa mbere yahamagaye ku rubyiniro akaba ari uwitwa Chris Hat.

Iki gitaramo cyatangiye mu gihe bamwe barimo bakibaza niba kiri bube cyangwa niba kiri buburizwemo. Ni nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hagaragaye abacyamaganaga biganjemo abavugaga ko baharanira uburenganzira bw'abagore n'abakobwa batifuzaga ko uyu muhanzi yataramira mu Rwanda kuko ngo ashinjwa guhohotera abagore n'abakobwa barimo n'abajyaga bamufasha ku rubyiniro.

Abakunzi b'injyana ya Rumba bagiye biyongera buke buke aho cyabereye, ndetse abenshi b'igitsina gore bakaba batatanzwe muri iki gitaramo.

Umuhanzi Chris Hat ufashwa muri muzika na Muyoboke Alexis ni we wabimburiye abahanzi ku rubyiniro. Uyu muhanzi ubasha kuririmba anacuranga yinjiriye ku ndirimbo ye ‘Diva' aherutse gushyira hanze.

Nyuma ye, Umushyushyarugamba Umulisa yahamagaye Dj Mupenzi asusurutsa abakunzi b'umuziki bari bakereye gutarama maze mu guha icyubahiro umuhanzi Jay Polly indirimbo ze abakunzi ba muzika baziririmba umurongo ku wundi bamuzirikana.

Dj Mupenzi yaje gukurikirwa n'umuhanzi Yvan Buravan winjiriye na we mu ndirimbo ‘Tiku Tiku' aherutse gushyira hanze, mu ijwi rizira amakaraza akajya anyuzamo akaririmbana n'abakunzi be.

Uyu muhanzi yaje gukurikirwa na King James wari umaze igihe kirekire atagaragara mu bitaramo kub w'imishinga y'ubucuruzi yari yaramuhugije ndetse no gutunganya alubumu ye ya karindwi.

King James yeretswe ubwuzu bwinshi muri iki gitaramo guhera ku ndirimbo ye ya mbere y'injiriyeho ‘Meze neza' abakunzi ba muzika bamufashije kuyiririmba ibintu biza guhinduka ageze ku ndirimbo ‘Ganyobwe' na ‘Umuriro watse' maze si ugucinya akadiho bishyira kera nk'umuhanzi mukuru asoza abafana bakimushaka.

Nyuma ye hari hagezweho umutumirwa mukuru ari we Koffi Olomide uzwi ku mazina atandukanye menshi cyane harimo Grand Mopao Mokonzi, Patraõ, Le Rambo, Nkolo Lupemba, Mokolo Bilanga, Ackram Ojé, Légende, L'Homme Aux Mille Idées, Jeune Pato, Le Grand Ché, Milkshake Koffi Olomide n'andi menshi atandukanye yabimburiwe n'ababyinnyi be babanje ku mutegurira inzira maze binjiza abakunzi ba muzika kwakira umwami w'injyana ya Rumba ku isi bari mu bicu.

Uko iminota yigiraga imbere ni ko ibintu byahinduraga isura maze abakunzi ba muzika baturutse imihanda yose y'ibiyaga bigari bakomeza kunyeganyega ari nako Koffi yanyuzagamo akabwira abamukurikiye ko yishimira iterambere igihugu cy'u Rwanda kigezeho aho yakigeranyije na paradizo babikesha Perezida Kagame, ndetse ko ashishikajwe cyane n'uko umubano w'igihugu cye cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n'u Rwanda wakomeza kuba mwiza.

Mu ndirimbo zifite amateka akomeye hano mu Rwanda zanogeje imitima y'abitabiriye iki gitaramo ka ‘Loi' yamenyekanye nka ‘Dombolo ya Solo', yayigezeho abari muri iki gitaramo bakaraga umubyimba akaguru kamwe bakajyana imbere akandi inyuma maze umuziki si ukuwuceka biratinda.

Nyuma yaho, yakurikijeho indirimbo yasize amateka mu mikino y'igikombe cy'Afurika cy'abakinira imbere mu gihugu yabereye hano mu Rwanda izwi ku izina rya ‘Selfie' yamenyekanye cyane nka ‘Ekotite' ndetse na ‘Waah' yakoranye n'umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania Diamond maze igitaramo kirushaho gukesha imitima y'abakitabiriye baryohewe n'imbyino z'abakobwa bamufashije ku rubyiniro.




source : https://ift.tt/3lD1zEF
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)