Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yavuze ku gitaramo cya Koffi Olomide gikomeje guteza impaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi ukomeye mu njyana ya Rhumba yakunze gushinjwa ibyaha bijyanye no guhohotera abagore. Mu 2016 yirukanywe ku butaka bwa Kenya azira guhohotera ababyinnyi be b’abakobwa nyuma y’uko yakubitiye umwe muri bo ku Kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta.

Mu 2012 na bwo yangiwe kwinjira muri Zambia azira guhohotera umunyamakuru mu gihe mu 2019 yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri isubitse n’urukiko rwo mu Bufaransa rumuhamije ko yasambanyije umubyinnyi we w’imyaka 15 kandi abizi neza ko atujuje imyaka y’ubukure.

Iyo myitwarire ye mu bihe byahise yaciye ibice mu baturarwanda, bamwe bavuga ko umuntu nk’uwo adakwiriye guhabwa rugari mu gihugu kizwiho kurengera uburenganzira bwa muntu by’umwihariko abagore.

Nsanga Sylivie uzwi ho guharanira uburenganzira bw’abagore, yatangaje ko ‘Koffi Olomide ari umuntu ubangamiye Sosiyete’ kuko kuba atinyuka gukubitira abantu mu ruhame, nta wakwizera ko ibyo akora ahandi atazabikora mu Rwanda.

Ati “Tuvaneho no kuba yarafashe ku ngufu abakobwa, umuntu ugenda ku manywa agakubita abantu, ni iki kitubwira ko nagera i Kanombe atazakubita umuntu?”

Nsanga asobanura ko afite icyizere ko iki gitaramo kitazaba ndetse ko nikiramuka kibaye, azasaba inzego zibishinzwe ko haba imyigaragambyo y’abatagishyigikiye.

Kuri we na bagenzi be, kwemera ko iki gitaramo kiba, ni ugushyigikira umuco wo kudahana no kwemerera abahohotera abantu kwidegembya.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, ni rwo rwego rwagize icyo ruvuga kuri iki kibazo gikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi wayo, Mukasine Marie Claire, yabwiye IGIHE ko nk’abashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, muri iki kibazo amategeko akwiriye gukurikizwa uko yakabaye.

Ati “Niba umuntu yarakoze icyaha amategeko akamukurikirana, niba abantu barakurikiranwe bakaryozwa ibyo bakoze ku bwacu twumva uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe.”

“Ibindi bizamo amarangamutima n’ibindi, twe turi tureba uburenganzira bwa muntu n’icyo amategeko ateganya, ntabwo ureba amarangamutima y’umuntu cyangwa iki twe tureba ngo ese uyu muntu yakoze icyaha, ese niba yarakoze icyaha yarakurikiranwe, ese yarahanwe cyangwa yabaye umwere? Ibyo ni byo twebwe dukurikirana.”

Mukasine yakomeje avuga ko amategeko ateganya ko umuntu wese utarahamwa n’icyaha afatwa nk’umwere bityo ko Abanyarwanda na bo bakwiriye kubyitaho.

Ati “Abanyarwanda rero bakwiye gutera intambwe, ubuse ko turi muri sosiyete nyarwanda yabayemo ibintu bidasanzwe umuntu wakoze jenoside akayihanirwa akarangiza igihano tuzamuca muri sosiyete nyarwanda? Ikirenze icyo se ni ikihe?”

“Twe turi sosiyete yize kubabarira no kwihanganirana kugira ngo abantu bashobore kubana mu buryo bwiza, twongere twubake sosiyete nibaza rero ko izo ndangangaciro turi kwimakaza twebwe nk’abanyarwanda ntabwo ari mu Rwanda gusa kuzimakaza no ku rwego rw’Isi kuko yabaye nk’umudugudu ariko tugasaba ko amategeko akurikizwa.”

Mu 2012, Koffi Olomide yahawe igihano gisubitse cy’igifungo cy’amezi abiri azira guhohotera umwe mu bamutunganyiriza indirimbo.

Albert Rudatsimburwa ni umwe mu banenze abatumiye Koffi Olomide mu Rwanda mu gihe bizwi ko ari umuntu ukunze guhohotera abagore n’abana.

Yageze n’aho avuga ko abamutumiye n’abateye inkunga igitaramo cye, bakoze amahitamo mabi ahubwo bari bakwiriye gutumira nka P Square iherutse gutangaza ko yiyunze.

Yavuze ko igitaramo cyazaba ariko hakaririmba abandi batari Koffi Olomide.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza, we yanditse kuri Twitter ko ikibabaje ari urugero rwo kwihanganira ihohotera rishingiye ku gitsina ku buryo hari abantu biyemeje kuvuganira uyu muhanzi.

Imyumvire y’aba-feministe

Hashize igihe mu Rwanda hagaragara ukutavuga rumwe ku bijyanye na féminisme, aho benshi bayifata nk’inkundura igamije kubangamira abagabo.

Kuva inkubiri y’igitaramo cya Koffi Olomide yatangira, abantu benshi bakunze kuvuga ko ishyigikiwe n’aba “féminitse” ari na bo babangamiwe n’igitaramo cye.

Ijambo féminisme, abahanga bagaragaza ko ryatangiye gukoreshwa mu 1837 rihimbwe n’umuhanga w’Umufaransa, Charles Fourier, nyuma riza no gutirwa mu zindi ndimi.

Nsanga Sylvie ni umwe mu bashyigikira féminisme, ayibona nk’Ubukirisitu kuko yibanda ku kuzamura umugore umaze igihe yaratsikamiwe.

Ati “Féminisme ni imyumvire, ni imitekerereze, ni imyifatire ndetse n’ibikorwa byose bigamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu ariko cyane cyane ubw’abagore kuko ari njye na we twemeranya ko umugore yahohotewe kuva Isi itangira.”

Mukasine uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, we avuga ko urwego ayobora rushyira imbere uburenganzira bungana hagati y’umugabo n’umugore.

Ati “Yaba umugabo yaba umugore, ntihakagire abumva ko bari hejuru y’abandi. Icyo kintu rero numva ari bwo burenganzira.”

Kugeza ubu, amatike y’igitaramo cya Koffi Olomide ari gucuruzwa.




source : https://ift.tt/3obzmqb
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)