Uyu mwenda uturuka ku mikirize y'urubanza rwaciwe n'Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze kuwa 19 Ukwakira 2021.
Musanganya yaregaga iri shuri ko yirukanywe mu banyamuryango baryo mu buryo bunyuranyije n'amategeko bityo ko akwiriye guhabwa uburenganzira bwo kuba umunyamuryango shingiro.
Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi yo kuwa 20 Ukuboza 2021, yanditswe na Me Nshimiyimana Anaclet, Umuhesha w'inkiko w'umwuga amenyesha Ines Ruhengeri kugaragaza umutungo wayo uzakurwamo ubwishyu bw'umwenda wari umaze kugera kuri 42.367.500 Frw agomba guhabwa umukiliya we.
Yakurikiwe n'indi yo kuwa 21 Ukuboza 2021, ategeka gufatira konti zayo ziri muri Equity Bank na BK.
Iki cyifuzo nticyishimiwe na Ines Ruhengeri maze igaragariza uyu muhesha w'inkiko ko umwanzuro w'urukiko wamaze kujuririrwa.
Ku ruhande rwa Musanganya we avuga ko ibyo Ines Ruhengeri ivuga nta shingiro bifite ayisaba kuba intangarugero mu mategeko nk'ishuri riyigisha, ikemera imikirize y'urubanza kuko ngo iyo hari ubujurire urukiko rudashobora gutanga kashe mpuruza.
Urukiko rwari rwavuze ko Musanganya yirukanywe na Ines Ruhengeri mu buryo bunyuranyije n'amategeko bityo ko agomba guhabwa uburenganzira bwo kuba umunyamuryango shingiro.
Rwanzuye ko agomba no guhabwa amafaranga y'u Rwanda angana na 2. 400.000 nk'umuntu witabiriye inama y'Urwego Rukuru rwa Ines Ruhengeri.
Rwategetse Ines Ruhengeri guha Musanganya miliyoni 25 Frw nk'inyungu yabonetse ku ishuri, gutanga indishyi z'akababaro za miliyoni 8 Frw, amafaranga yishyuriwe umunyeshuri wa Musanganya angana na 2.700.000 Frw kugeza arangije, agera kuri 2.250.000 Frw yagenewe abunganiye Musanganya byose hamwe birangira Ines Ruhengeri itegetswe kwishyura asaga miliyoni 40 Frw.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/konti-za-banki-za-ines-ruhengeri-zarafatiriwe