Kuki Uganda ikomeje kwicecekera ku musore w'Umunyarwanda wiciweyo ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore w'Umunyarwanda wari ufite imyaka 26 y'amavuko yiciwe muri Uganda aho yari amaze igihe atuye.

Inkuru z'ibinyamakuru bikunze kugaruka ku mubano w'u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo igitotsi, zivuga ko umusore witwa Uwingabire Jean Claude yari amaze imyaka umunani (8) aba muri Uganda.

Urupfu rwe rwageze ku mubyeyi we Sebastian Habimana na we uherutse kwirukanwa na Uganda, ubwo yamuhamagaraga kuri telephone nk'uko bisanzwe ariko akitabwa n'undi muntu wahise amubwira ko umwana we yitabye Imana.

Bivugwa ko Uwingabire Jean Claude yiciwe mu Karere ka Rukida muri Uganda, umurambo we ugahita ujyanwa mu bitaro bya Kabale ariko ngo byose byakozwe mu bwiru bwinshi.

Kugeza ubu ubuyobozi bwo muri kiriya Gihugu yaba ubw'ibanze ndetse n'ubwo mu nzego nkuru, ntiburagira icyo butangaza kuri uru rupfu rw'Umunyarwanda mu gihe amakuru avuga ko yishwe n'inzego z'umutekano n'iz'ubutasi za Uganda.

Bamwe mu basesengura iby'umubano w'u Rwanda na Uganda bemeza ko kuba iki Gihugu cy'igituranyi gikomeje kwicecekera bigaragaza ko ari umugambi wa Leta y'iki Gihugu yakomeje kugaragaza imigambi mibisha yo kugirira nabi Abanyarwanda.

Kuva umubano w'u Rwanda na Uganda wazamo umwuka mubi, Inzego z'umutekano n'iz'ubutasi za Uganda zavuzweho kugirira nabi Abanyarwanda baba ababayo ndetse n'abajyagayo.

Bamwe bafungwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bagakorerwa iyicarubozo mu gihe hari n'abagwa aho baba bafungiye.

Iki gihugu kandi cyagiye kirekura bamwe mu Banyarwanda babaga bahafungiye kigahita kibirukana ku butaka bwacyo aho bagiye bakirwa mu Rwanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/Kuki-Uganda-ikomeje-kwicecekera-ku-musore-w-Umunyarwanda-wiciweyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)