Kuvuga uwamuteye inda byamuviriyemo kubaho yumva adatekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwera (izina twamuhaye) utuye mu Karere ka Nyaruguru ni umwe mu bahuye n'ikibazo cyo kurebwa nabi n'umuryango w'uwamuteye inda afite imyaka 15, ku buryo ahorana ubwoba bwo kuba yagirirwa nabi.

Ubundi Uwera ngo yatewe inda n'umugabo wo mu muryango we, kuko yumvise bavuga ko mu miryango yaba ari nka musaza we. Yaramurutaga cyane kuko yari afite imyaka 24, undi na we afite 15.

Avuga ko mbere y'uko amutera inda yajyaga amunyuraho mu gasantere yokerezagamo inyama (yari mucoma), akamusekera anamuganiriza, undi ntatekereze ko hari icyo yamutwara kuko yabonaga ari umuturanyi, anamuruta cyane.

Umunsi umwe ngo yavuye ku ishuri afite amakaye atatu mu ntoki n'igitabo, amunyuzeho aramubwira ngo nazane arebe uko yandika, amaze kureba ntiyabimusubiza ahubwo arabijyana arabibika, undi amukurikiye ngo abimusubize aramubwira ngo nategereze kuko yari afite abakiriya.

Uwera agira ati “Nabuze uko mbigenza ndataha, bukeye nsubiye ku ishuri nifashisha amakaye yandi nari nasizeyo, hanyuma nimugoroba ntashye njya gushaka amakaye yanjye. Nasanze arangije akazi, antungira agatoki ahari icyumba cye ngo njye kuyashakamo, njyayo numva nta kibazo.”

Uwo muvandimwe ngo yamusanze mu cyumba, afunga umuryango, ni uko amwicaza ku buriri aramubwira ngo nareke babanze baganire.

Ati “Numvaga ari nko kunkinisha nta kindi kibiri inyuma kuko yari umuturanyi ari n'umuntu wo mu muryango. Arambwira ngo wa njiji we icara nkubwire! Ndicara, atangira kunkorakora, mbura ubutabaza kuko natekerezaga ngo mbese uwanyumva yavuga ko nageze muri icyo cyumba gute? Ni uko ndamureka akora ibyo ashaka, hanyuma ndataha.”

Icyo gihe ngo yahise asama inda, aho abiboneye inda arayihisha, ku buryo yarinze abyara iwabo bataramenya ko atwite.

Ku munsi wo kubyara na ho ngo bari biriwe bakora imirimo yo kwikorera ibirayi hamwe n'abandi bavandimwe kuko bari mu biruhuko. Ngo yumvise ikintu kimufashe mu nda, yibutse inkuru z'abantu yumvise bajya bavuga ko bapfukamye bakabyara, na we arapfukama, ni uko abyara umwana w'umuhungu.

Ngo yahise ahamagara nyina, maze bahamagara abahetsi bamujyana kwa muganga, kuko iya nyuma yo ngo yatinze kuza.

Kuri ubu afite imyaka 19, naho umwana we afite ine. Yasubiye ku ishuri muri uyu mwaka, kandi n'umwana we yiga mu ishuri ry'inshuke.

Hagati aho nyuma yo kubyara, bamubajije uwamuteye inda aramuvuga, none ubu yaranafunzwe. Ariko ahangayikishijwe cyane n'uko umuryango we wamwanze uvuga ko yabafungishirije umwana.

Agira ati “Ndatambuka bakanteza abasazi bakantera amabuye. Ubu iyo ngiye n'ahantu nkabona bunyiriyeho mpita ndara, kuko mba mfite ubwoba ko bantegera mu nzira bakangirira nabi.”

Anavuga ko akurikije uko abona abayeho nta mukobwa yagira inama yo kuvuga uwamuteye inda, kuko ntawe yifuriza guhura n'ingaruka kn'izo yahuye na zo.

Ku rundi ruhande asaba abakobwa bakiri batoya kwirinda abagabo babitoratozaho babagira nk'inshuti zabo, kuko kubimenyereza ari na byo bivamo kubashuka, bakabakorera ibya mfura mbi, kandi ingaruka bakazikorera bonyine.




source : https://ift.tt/3pHWkow
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)