Kwirinda imirire mibi, intambwe ikwiye kwimakazwa aho guhangana n’igwingira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy’imirire mibi kimaze igihe kinini kivugwa ndetse Umukuru w’Igihugu yongeye kugikomozaho ubwo hasozwaga amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze baheruka gutorwa, ku wa 29 Ugushyingo 2021. Yavuze ko abana nibagwingira “n’igihugu kizagwingira”.

Ubwo hubakwaga uturima tw’igikoni ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara ku wa 4 Ukuboza 2021, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yasabye ababyeyi n’abajyanama b’ubuzima kwirinda imirire mibi aho kuzakomeza guhangana n’izo ngaruka zayo.

Yagize ati “Dufite inshingano ikomeye cyane yo kwirinda kongera kubona abana bagwingira cyangwa bari mu mirire mibi. Niyo mpamvu haba hagiyeho gahunda nk’iriya yo kubaka uturima tw’igikoni kugira ngo umwana abone indyo yuzuye, twirinde kujya mu mirire mibi kurusha guhangana n’imirire mibi n’igwingira ryamaze kubaho.”

Icyo gikorwa cyateguwe kinaterwa inkunga na Rotaract Club ya KIE ku bufatanye na Marriot Hotel, DP Singh Associates Ltd, The Zipliner na Galaxy Hotel; gishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Umurenge wa Kimisagara, Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Abafana ba Chelsea na CMS Cor-Unum.

Rotaract Club ya KIE ni imwe muri enye zihuza na Rotary Club umunani bikubaka Rotary Club Rwanda, Umuryango w’abagiraneza ufasha muri serivisi zirimo iz’ubuzima, imibereho myiza, uburezi, kwimakaza amahoro n’ibindi.

Mu butumwa yahatangiye, Umuyobozi wa Rotaract Club ya KIE, Mihigo Félix, yagize ati “Intego yacu ni ukugabanya imirire mibi. Kuba hari igwingira n’abana bari mu mirire mibi si ibanga, ahubwo twebwe turabikoraho iki? Ntitwifuza imirire mibi mu bana, ni yo mpamvu mubona ibi byose byabaye.”

Kuri iryo shuri hubatswe uturima tw’igikoni dutatu. Hanatanzwe ifu y’igikoma, imbuto z’imboga n’ibikoresho nkenerwa mu kubungabunga utwo turima.

Mihigo yavuze ko hagamijwe kubaka uturima 13 mu midugudu 13 igize Akagari ka Katabaro riherereyemo.

Bamwe mu babyeyi bavuze ko bazi akamaro ko kwirinda imirire mibi kuko igwingira riba ku mubiri no mu mitekerereze.

Uwitwa Gakuru Alphonsine yagize ati “Ikibazo ni ubukene. Ariko tugiye gushyiramo agatege kuko iyo umwana agwingiye akiri muto, agwingira ku mubiri ndetse no mu bitekerezo.”

Abajyanama b’ubuzima babwiye ababyeyi ko kwirinda imirire mibi bidahenze kuko “abenshi bibeshya ko bisaba guhaha inyama” nyamara n’imboga, indagara, imbuto, amata byafasha kuyirinda.

Usibye kubaka uturima tw’igikoni, Umuryango w’Abafana ba Chelsea FC mu Rwanda wanishyuriye mituweli abaturage bagera ku 180.

Icyo gikorwa cyitabiriwe na Peter Hendrick Vrooman (wambaye ingofero y'ubururu) umaze igihe ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Aha yari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy
Imboga zatewe zirimo amashu
Hubatswe uturima tw'igikoni dutatu
Rotaract Club ya KIE yatanze n'ibikoresho bizifashishwa mu kubungabunga uturima tw'igikoni
Uturima twubatswe twatewemo imboga
Abafana ba Chelsea bishyuriye mituweli abaturage 180



source : https://ift.tt/3lB8Fd4
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)