Rutahuizamu wa PSG ukomoka muri Argentine, Lionel Messi yavuze ko bibabaje kubona Kun Aguero ahagarika gukina yakundaga kubera uburwayi.
Sergio Aguero ukomoka muri Argentine, yagize ikibazo cyo kubabara mu gatuza mu mukino Barcelona yanganyijemo na Alaves 1-1 mu Kwakira uyu mwaka, nyuma yo gusuzumwa akaba yarahawe amezi 3 hanze y'ikibuga, ubu akaba yahisemo gusezera burundu.
Ku munsi w'ejo nibwo yatangaje ko ahagaritse gukina Burundu bitewe n'uburwayi, ni nyuma y'uko abaganga bamugiriye inama yo kubireka.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Messi yavuze ko bibabaje cyane kubona Aguero ahagarika gukora ikintu yakundaga kubera ibyamubayeho.
Ati 'N'ibyishimo byinshi mu minsi ishize uteruye igikombe cya Copa America, ibyo wagezeho byose mu Bwongereza, ukuri ni uko ubu bibabaje cyane kukubona uburyo uhagaritse gukora ibyo wakundaga kubera ibyakubayeho.'
Yakomeje avuga ko yizeye ko ubuzima agiye gutangira azabwishimira, amwifuriza amahirwe mu bindi azakora.
Ati 'Uzakomeza kwishima kuko uri umuntu uhora utanga ibyishimo kandi twe bagukunda tuzagumana na we. Indi ntambwe y'ubuzima bwawe iratangiye, ndemeza ko ugiye kubana nabyo n'ibyishimo.'
'Nkwifurije amahirwe muri iyi ntera ugiye gutangira, ndagukunda cyane nshuti, ngiye kujya nkumbura kuba ndi kumwe na we mu kibuga n'igihe twabaga turi kumwe mu ikipe y'igihugu.'
Mu mpeshyi y'uyu mwaka nibwo yavuye muri Manchester City asize abaye rutahizamu w'ibihe byose yerekeza muri FC Barcelona.
Uyu mugabo akaba yarabisikanye na Lionel Messi wahise uza muri iyi kipe yerekeza muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.