Ibi biciro bigaragaza ko igiciro cya lisansi kyiyongereyeho 82 Frw kuri litiro kuko ubusanzwe yari ku 1.143 Frw kuri Litiro.
Naho Mazutu ikaba yiyongereyeho 86 Frw kuko yo yari isanzwe iri ku 1.054 Frw ubu ikaba yageze ku 1 140 Frw.
Ibi biciro bishya bigomba gutangira gukoreshwa guhera ku wa 19 Ukuboza 2021 kugera ku wa 14 Gashyantare 2022.
RURA isobanura ko kuva Gicurasi 2021, Leta y'u Rwanda yigomwa amwe mu mahoro asanzwe yakwa ku icuruzwa ry'ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry'ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda.
Kuri iyi nshuro nabwo, Leta yigomwe ayo mahoro kugira ngo igiciro cya Lisansi aho kwiyongeraho 137 Frw kuri litiro cyiyongereho 82 Frw naho icya Mazutu cyari kwiyongeraho 167 Frw kuri litiro cyiyongereho 86.
Itangazo rya RURA rigira riti "Igiciro rya Lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y'u Rwanda 137 kuri litiro kiyongereyeho 82 naho icya mazutu cyari kwiyongeraho amafaranga y'u Rwanda 167 kuri litiro kiyongereyeho 86 Frw.'
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu gukumira ingaruka zishobora guturuka ku bwiyongere bukabije bw'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli, bityo zikabangamira umuvuduko ubukungu bw'igihugu buri kwiyubakiraho nyuma yo gukererezwa n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.