Umutoza w'Agateganyo wa Rayon Sports,Lomami Marcel,yavuze ko Kwizera Olivier uheruka kongera amasezerano muri iyi kipe ariko akaba ataratangira gukina, ataramera neza bitewe n'igihe amaze adakina ariko ngo ku mukino wa Police FC azaba yagarutse.
Ati "Kwizera Olivier amaze amezi 6 adakina, naramuteguye mubwira ko ko umukino wa AS Kigali ari we uzawukina, ejo nibwo yahise ambwira ko yagize ikibazo cy'urutoki, ati 'nshobora gukuramo umupira nkagira ikibazo' ndamubwira ngo nta kibazo dufite abandi (...) amaze igihe akora ndizera ko mu mukino utaha azaba ahari."
Kwizera Olivier aheruka gukina muri Gucurasi 2021 muri shampiyona y'umwaka ushize,yongera amasezerano mu Gushyingo 2021.
Umutoza Lomami yavuze ko imvune ya Ait Lahssainne Ayoub idasobanutse.Ati "Turakora imyitozo ukabona avunitse ku munsi wa 2 cyangwa uwa 3.Nanjye ubwanjye njya nibaza icyo kibazo kuko dukora imyitozo y'ingufu twajya mu kibuga ugasanga agize ikibazo.N'ejobundi nabwo yagize ikibazo cy'imvune ajya kwa muganga kugeza ubu ibyerekeye uyu musore sindabasha kubyumva neza."
Muri iki kiganiro n'abanyamakuru,Lomami yongeye gusaba abafana ba Rayon Sports kugaruka kuyishyigikira ku bibuga gusa Minisiteri ya siporo yahagaritse abafana.
Ati "Ikipe ni iyacu, ni iyabo kuko kureka kuza ku kibuga si wo mwanzuro icyiza ni uko bagaruka bagatera ingabo mu bitugu abakinnyi bacu, yego twatsinze harimo abafana na bo turabashimira, nibagaruke ku kibuga ibyishimo byatangiye kuza, n'imikino itaha bazajya bataha bishimye.'
Ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukuboza, Rayon ikaba izakina na Police FC mu mukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2021-22, ni umukino yijeje abakunzi b'iyi kipe ko bazatahukana intsinzi.