Ushakira Erling Haaland amakipe, Mino Raiola, yatangaje ko uyu mukinnyi wa Borussia Dortmund yahitamo kwerekeza muri Manchester City mu mpeshyi itaha kuko ariyo kipe nini kurusha kujya muri United.
Uyu rutahizamu ukomoka muri Noruveje, ufite imyaka 21, n'umwe mu mari ishyushye mu mupira w'amaguru,ishakwa na buri wese.
Manchester United na Chelsea niyo makipe 2 I Burayi avugwaho gushaka cyane uyu rutahizamu gusa yiyongeraho Real Madrid, Liverpool, Bayern Munich, Paris Saint-Germain na Barcelona.
Benshi baremeza ko Haaland ufite amasezerano yo kumurekura ya miliyoni 63 z'amapawundi azatera intambara ku isoko ryo mu mpeshyi 2022.
Uyu mukinnyi wavukiye mu mujyi wa Leeds, birashoboka cyane ko azava muri Dortmund umwaka utaha nyuma y'uko inaniwe kuva mu itsinda ryayo rya Champions League,ahubwo ikamanuka muri Europa League.
Umuhagarariye Raiola yemeje ko City ifite umwanya mwiza wo kwegukana uyu rutahizamu utsinda ibitego byinshi.
Raiola yabwiye Sport 1: "Man City yegukanye igikombe cya shampiyona inshuro eshanu mu myaka yashize, irusha United.
"Tumaze imyaka ibiri dutekereza."
"Dufite ibitekerezo bisobanutse neza aho Haaland igomba kujya. Ntabwo isoko ryatuyobya.
"Dushobora guhindura ibintu hamwe n'umukinnyi nka Haaland."
Raiola yavuze amazina y'andi makipe make - ariko yanga kuvugamo Chelsea cyangwa United.
Yakomeje agira ati: "Azatera intambwe ikurikira. Bayern, Real, Barca, City - aya ni amakipe akomeye ashobora kujyamo.
"Ryari? Ahari muri iyi mpeshyi, wenda ubutaha. Ariko hari amahirwe menshi ko azagenda muri iyi mpeshyi.
Raiola yakomeje avuga ko umuyobozi wa siporo ya Dortmund, Michael Zorc - ahora yiteguye 'kujya ku rugamba' ku bakiriya be.
Ati: "Mfitanye umubano mubi cyane na Zorc - ariko ubu baranyubaha.