Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma avuga ko atakwihandagaza ngo avuge ko iyi kipe izegukana igikombe cya shampiyona cyangwa itazacyegukana, icyo azi cyo ni uko bitewe n'ibihe bavuyemo ari ikipe izahatana kugeza ku munota wa nyuma.
Kugeza ubu ku munsi wa 6 wa sampiyona umwaka w'imikino 2021-22, Rayon Sports imaze gutsinda imikino 3 itsindwa 1 inganya 2, ifite amanota 11 kuri 17, bivuze ko imaze gutakaza amanota 7.
Uyu ni umusaruro abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports batishimiye, umutoza Masudi Djuma akaba avuga ko shampiyona ikomeye ikindi bakaba barimo kubaka ikipe yari imaze imyaka 2 itariho.
Ati 'Si ngiye kuba nka ba batoza mu masezerano babaza ngo uzatwara igikombe? Ngo yego nzatwara igikombe, simvuze gutyo ariko nziko ikipe ivuye mu myaka 2 nta kipe yari ihari, icyo ni icya mbere, icya akabiri abakinnyi ni bashya, icya gatatu shampiyona irakomeye, ntitubyibagirwe.'
Yakomeje avuga ko ikipe irimo kwiyubaka buhoro buhoro ndetse ko bazahatanira ibikombe yaba shampiyona ndetse n'igikombe cy'Amahoro, akaba yasabye abafana gukomeza kwihangana.
Ati 'Niba hari umuntu ushaka gutoza aze arebe no mu myitozo, ariko turimo kubaka buhoro buhoro, icya ngombwa ni uko ku bibuga bibi ubuze amanota 3 ntuyabure yose ariko wajya ku kibuga cyiza ugakina kuko dufite abakinnyi bo gukina.'
'Abafana bihangane kuko ntabwo waza umunsi umwe ngo uhite utwara igikombe ariko tuzarwana kugeza ku munsi wa nyuma, niba atari shampiyona hari igikombe cy'amahoro, byose turimo kubirwanira, shampiyona haracyari kare hano dutakaje uyu munsi hari n'abandi bazaza bakahatakaza.'
Abafana ba Rayon Sports bakaba batangiye kuririmba uyu mutoza bavuga ko batamushaka akwiye kwirukanwa, bikaba bishobora kuzaba bibi kurushaho kuri we muri Weekend naramuka atsinzwe umukino wa Kiyovu Sports.