Nkuko Radio Flash yabitangaje,abafana ba Rayon Sports batishimiye umusaruro wa Masudi Djuma watsinzwe na APR FC,atsinda bigoranye Etoile de L'Est ndetse ku munsi w'ejo banganya na Espoir FC nabwo bigoranye kuko iyi kipe y'i Rusizi yahushije penaliti.
Nubwo Masudi avuga ko ari kubaka ikipe,igenda isubira inyuma ndetse ntagira abakinnyi 11 babanzamo ari nako akora amakosa yo guhengeka abakinnyi kandi afite abakina kuri buri mwanya.
Umwe mu bagenda hafi ya Masudi Djuma yabwiye Radio Flash FM ko imodoka ye yatobowe n'abafana bari baherekeje ikipe i Rusizi batishimiye umusaruro.
Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n'amanota 11 ndetse mu mikino ishize nta cyizere itanga cyo kwitwara neza muri uyu mwaka w'imikino nubwo n'umutoza Masudi avuga ko mu myaka 2 ishize nta kipe yari ihari ari kubaka.
Masudi yagize ati "Reka dushimire Imana kuba twakoze urugendo rurerure, inota rimwe twazanye tukaba turisubiranyeyo.Ntabwo Makenzi yakina buri mukino kubera imyka ye.
Singiye kuba nka ba batoza babaza bati "uzatwara igikombe ati nzatwara igikombe".Simvuze gutyo ariko nziko mu myaka 2 ishize nta Rayon Sports yari ihari.Abakinnyi ni bashya,turi kurwana n'ibintu 3 no kubaka birimo.
Ushaka umusaruro,ushaka ko Rayon Sports uzamuka,ntabwo ibintu byoroshye.Niba umuntu ashaka kureba ko uzi gutoza,aze ku myitozo arebe uko ibintu bimeze.Icyo nzi nuko turi kubaka buhoro buhoro."