Menya ibijyanye no gusuzuma umurambo (Autopsy) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'Ikigo cy'igihugu gitanga ibimenyetso bya Gihanga akaba n'umukozi ushinzwe agashami ko gupima uburozi mu kigo cya gihanga (Rwanda Forensic Laboratory), Samvura Jean Pierre, avuga ko ari ikigo cya Leta cyashyizweho, gishinzwe gutanga ibimenyetso by'imanza nshinjabyaha mu butabera, ariko n'umuntu ku giti cye ashobora gufashwa.

Avuga ko DNA ari uturemangingo ndangasano. Ni umurage umwana akura ku babyeyi be (papa na mama). DNA cyangwa AND iyo ipimwe yerekana uturemangingo umwana akura kuri se cyangwa nyina bityo ibisubizo bivuye mu bizamini biba byafashwe byerekana niba umwana afitanye isano n'ababyeyi be cyangwa se hari uwo badahuje.

Rwanda Forensic Laboratory yatangiye yitwa Kigali Forensic Laboratory ari nto cyane, ikora ibijyanye no gupima ibikumwe, inyandiko mpimbano no gufata 'sample' ya DNA bikoherezwa i Mahanga akaba ari bo batanga ibisubizo by'ibyavuyemo.

Nyuma u Rwanda rwasanze ari byiza kugira ikigo cya Rwanda Forensic laboratory, ari nabwo nyuma yaho cyaje gushingwa muri 2016 ariko gitangira gukora neza muri 2018.

Rwanda Forensic Laboratory
Rwanda Forensic Laboratory

Icyo kigo kigira serivisi zitandukanye zirimo ibice bine bigizwe n'ubunyabutabire hapimirwa uburozi na alukoro mu maraso, igice cy'ibinyabuzima, igice gipima inyandiko mpimbano, ibikumwe, ibijyanye n'imbunda n'amasasu aho herekanwa uwarashe uwo ari we ndetse niba imbunda yarashe ahantu hatandukanye ari imwe cyangwa ari nyinshi, ibyaha by'ikoranabuhanga ndetse n'igice cya Forensic Medecine, ahapimirwa abakubiswe, impanuka hakamenyekana ububabare afite mu mubiri imbere.

Samvura asobanura impamvu hakorwa 'Autopsy' agira ati 'Hakorerwa Autopsy yo kugenza ibyaha aho rimwe na rimwe abagenzacyaha basanga urupfu rw'umuntu rutunguranye wenda mu masaha yari muzima, icyo gihe hapimwa umurambo we kuko urupfu rwe ruba rudasobanutse. Buri gihe iyo bisabwe, uwapfuye akorerwa iryo suzuma kuko muganga wenyine ni we wemeza ko umuntu yapfuye ndetse akemeza icyamwishe, kugira ngo niba uwapfuye anakoresha ubwishingizi bufashe abasigaye'.

Samvura avuga kandi ko ibyo bizamini birimo autopsy byishyurwa, yo ikaba yishyurwa Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu (60.000).

Asobanura ku kibazo cy'abantu usanga bapfuye ariko mu by'ukuri hatazwi inkomoko yabo, icyo gihe icyo bakora bo ni uko uwamuzanye cyangwa urwego runaka bumvikana uko yishyurirwa.

Avuga ko akamaro ka Autopsy Abanyarwanda bakumva cyane, kuko umumaro wayo ari ukumara amatsiko abantu mu gihe habaye urupfu rutunguranye.

Rwanda Forensic Laboratory ikora ibizamini bitandukanye
Rwanda Forensic Laboratory ikora ibizamini bitandukanye

Samvura amara impungenge abantu bakeka ko igihe hasuzumwa umurambo (autopsy) baba bafata nk'ibice runaka by'umubiri bakabikuraho.

Ati 'Ntibikwiye kuko hari ubwoko bwa autopsy bubiri. Iya mbere ni ikorwa mu buryo bugaragara, aho niba umuntu ubona ko yakaswe ijosi, icyo gihe si ngombwa kujya mu gice cy'imbere kureba icyamwishe'.

Ati 'Hari n'uburyo bwo gusuzuma icyamwishe barebeye imbere mu gihe nta ntandaro igaragara inyuma, icyo gihe dufungura imbere tukareba niba hari indwara yihishe imbere mu mubiri. Rero abantu basobanukirwe ntabwo umurambo tuwushinyagurira, tuwubaha nk'uko twubaha umuntu muzima urimo gukorerwa ikizamini runaka cy'imbere'.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/menya-ibijyanye-no-gusuzuma-umurambo-autopsy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)