Menya impamvu hari  'Abasura' bari gutera akabariro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bagore/abakobwa iyo bari mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina (Gutera akabariro) igisa n'umusuzi gisohoka rimwe cyangwa inshuro zirenze imwe zikurikiranya bitewe n'umwuka uba winjiye imbere mu gitsina.

Hari ibintu bidasanzwe biba ku bagore/abakobwa mu gihe cyo gutera akabariro ndetse rimwe na rimwe bikaba byabatera ipfunwe ryo gukomeza icyo gikorwa cyangwa se umuvuduko bari bafite ukagabanuka, ariko mu by'ukuri ari ibintu bidafite icyo bitwaye.

Muri byo twavuga nko gusohoka k'umwuka umeze nk'umusuzi, ariko atari wo kuko uwo mwuka uca mu gitsina mu gihe umusuzi uca mu kibuno.

Inkuru dukesha urubuga rwa Topsante, ivuga ko irekurwa ry'uyu mwuka twakwita 'Queefing' mu ndimi z'amahanga ari igikorwa umubiri ukora umuntu utabishaka, iyo urekuwe humvikana ijwi rijya kumera neza neza nk'iry'umusuzi usanzwe, ariko aho bitandukanye nuko uyu mwuka bamwe bita umusuzi utanuka ndetse n'inzira binyuramo si zimwe.

Uyu mwuka uba wageze mu gitsina ute?

Inzobere mu bumenyamuntu zivuga ko igitsina cy'umugore kuva inyuma kugera ku nkondo y'umura atari inzira imwe igororotse, ahubwo hagiye harimo icyo twakwita nk'amakorosi. Uko umugabo yinjiza igitsina cye mu cy'umugore yongera agisohora bari gutera akabariro, hari umwuka winjira imbere mu gitsina ukihisha muri ya makorosi, uyu rero niwo usohoka igihe ushakiye.

Ushobora gusohoka igikorwa nyirizina kirimbanije cyangwa se ugasohoka nyuma yo guhuza urugwiro.

Uyu mwuka usohoka mu gitsina bamwe bakagirango ni umusuzi, ushobora no gusohoka mu gihe umuntu ari muri siporo cyangwa se igihe yicaye yafunguye igitsina.

Hari icyo umuntu yakora ngo abuze uyu mwuka gusohoka?

Inzobere mu buzima bw'imyororokere zivuga nnkuko ntacyo wakora ngo uwubuze kwinjira ninako ntacyo wakora ngo awubuze gusohoka, ariko kandi ngo si n'abagore bose basohora uyu mwuka bari mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina kimwe nuko udasohoka buri gihe.

Cyakora, igihe uyu mwuka uzasohoka ufite impumuro mbi cyangwa ugasohoka buri gihe uko umugore akoze imibonano mpuzabitsina, ibi ni ikimenyetso kitari cyiza gishobora kugaragaza ko hari ubundi burwayi umugore afite mu gitsina byaba byiza yihutiye kugana umuganga w'inzobere mu kuvura abagore akamukurikirana mu maguru mashya kuko bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara nka Fistula.

[email protected]

The post Menya impamvu hari  'Abasura' bari gutera akabariro appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/12/29/menya-impamvu-hari-abasura-bari-gutera-akabariro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)