Ku bagore ho ni ibintu bishoboka cyane ndetse ubushakashatsi bugaragaza yuko 60% by'abagore bagira 'amavangingo' bashobora gucikwa hakaba hakivangamo n'inkari igihe bari kunyazwa, nubwo hari n'ababikorera ubushake cyane cyane iyo bashaka gutuburira abo bari kubikorana.
Ese no ku bagabo byashoboka ko mu gikorwa hagati cyangwa ari gusohora na we ashobora no kuzana inkari akanyara?
Nibyo iyi nkuru igiye kuvugaho
Ubusanzwe uburyo abagabo bateye, umuyoboro uyobora inkari ni na wo ukoreshwa hasohoka amasohoro.
Igihe umugabo ubugabo bwe bwafashe umurego, umuvaruhago urifunga, kugirango naramuka asohoye amasohoro ataza kwivangamo inkari. Bivuze ko ubusanzwe umugabo ADASHOBORA KUNYARA ARI GUKORA IMIBONANO.Icyakora bishobora kubaho kubera impamvu z'uburwayi
Impamvu itangwa ni igihe yarwaye kanseri ya porositate bakayibaga bakayikuramo. Muri iki gihe birashoboka ko inkari zaza ari mu gikorwa hagati dore ko no mu gutegurana aho kuza rwa rurenda kuri we haza udukari duke. Ndetse no mu gihe asohoye hashobora kwivangamo inkari nkeya.Gusa iyo bimubaho asabwa gukora siporo ya Kegel kenshi, bimufasha kubasha gufunga inkari ntizibe zamucika.
Niba wajyaga rero utekereza yuko bishobora ko umugabo ashobora na we kunyara ari gukora imibonano cyangwa zikaba zamucika mu gihe asohora, umenye ko bizaba biturutse ku burwayi, mu gihe ku bagore bo akenshi atari uburwayi ahubwo ari ugucikwa cyangwa ubushake.