Miss Bahati Grace , Jolly, Liliane, Meghan Bifurije amahirwe masa Miss Ingabire Grace uri muri Miss World ibura amasaha macye[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ba nyampinga b'u Rwanda batandukanye barimo Miss Mutesi Jolly, Miss Iradukunda Liliane, Miss Bahati Grace, Iradukunda Elsa na Nimiza Meghan bafatiye iry'iburyo Miss Ingabire Grace maze bamwifuriza amahirwe no gutsinda neza muri iri rushanwa arimo ritoroshye.

Urugendo rwa Miss Ingabire Grace ntirwari rworoshye kuva yagerayo kuko nta hantu na hamwe cyangwa agace na kamwe yigeze atsinda mu twari duteganyijwe yaba Head to Head challenge, imikino, kumurika imideli, kubyina n'utundi, ibintu bigoye cyane kumenya niba ari bwegukane iri Kamba.

Miss Ingabire Grace yaranzwe n'inseko nziza muri Miss World 2021 ndetse anagaragaza icyizere mu byo yari arimo byagaragariraga amaso, n'ubwo atabashije guhirwa mu manota ndetse n'abagiye batangazwa muri iri rushanwa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021 nibwo hateganyijwe kumenywa nyirikamba uwo ariwe ndetse abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakaba bari kuvuga ko Ingabire Grace atari butahe amaramasa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021 ni bwo Miss Ingabire yahagurutse i Kigali yerekeza Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico.

Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege uyu mukobwa yari aherekejwe n'Igisonga cya kabiri cye, Umutoni Witness n'abandi bakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda barimo Miss Iradukunda Elsa, Nimwiza Meghan na Iradukunda Lilian.

Miss Ingabire yerekeje muri Puerto Rico asangayo abandi bakobwa bitabiriye iri rushanwa batangiye kugerayo kuva ku wa 18 Ugushyingo 2021.

Mbere y'uko ava mu Rwanda, Miss Ingabire yasabye Abanyarwanda kumutiza amaboko kugira ngo azitware neza mu Irushanwa rya Miss World 2021 rihuriramo abakobwa b'uburanga begukanye amakamba mu bihugu bitandukanye ku Isi. Uyu mukobwa yavuze ko azagerageza kwitwara neza kugira ngo arebe ko yakwegukana intsinzi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-jolly-liliane-meghan-bifurije-amahirwe-masa-miss-ingabire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)