Uyu mukobwa witabiriye iri rushanwa atinze kubera ibibazo byo kubura Viza ,yahise ashyirwa mu itsinda ry'abambaye ubururu.
ubwo yabashije kugera muri Puerto Rico, Miss Bagaya hari ibikorwa yasanze abandi baratangiye ndetse bigeze kure.
Miss Bagaya yageze muri Puerto Rico mu gihe nta byumweru bibiri bisigaye ngo hamenyekane uwegukanye Ikamba rya Miss World 2021 rizatangwa ku wa 16 Ukuboza 2021.
Uyu mukobwa yari yiteguye kimwe n'abandi kugera muri Puerto Rico tariki 19 Nzeri 2021, ariko aza guhura n'imbogamizi yo kubura Visa ya Leta Zunze Ubumwe za America yari kumubashisha kwinjira muri iki gihugu cyakiriye iri rushanwa.
Miss Bagaya yatakambiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije ku mbuga nkoranyambaga asaba ko yafashwa kubona Visa akitabira iri rushanwa yagombaga guhagariramo igihugu cye.
Miss Bagaya wabaye igisonga cya mbere cya Miss Uganda mu 2019/2020, yahawe inshingano zo guhagararira iki gihugu muri Miss World mu 2021 bitewe n'uko Olivier Nakakande wari wabaye Nyampinga wa Uganda yaje kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE).
Miss Bagaya yashyizwe mu itsinda ryabambaye ubururu