Iyi hoteli yashyizweho ibuye ry’ifatizo ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 2 Ukuboza 2021. Yahawe izina rya Mount Kigali Utalii Hotel.
Iki gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo kuri iyi hoteli cyari giteganyijwe muri Gashyantare 2020 ariko nticyaba kubera icyorezo cya COVID-19.
Icyabaye uyu mwaka cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro.
Iki gikorwa cyabereye mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro, aho iyi kaminuza isanzwe ifite ishami.
Prof. Simon Gicharu watangije Mount Kenya yavuze ko urebye aho Isi igeze abantu bakwiriye gukomeza gukora ibintu bituma baguma ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati “Tugomba kwiga guhangana kugira ngo dukomeze kuba abakenewe kuri iyi Si ndetse tunahangane n’ubukene. Nka kaminuza turishimye. Twishimiye ko Leta ikangurira abantu kwiga no gushora imari cyane mu burezi kugira ngo nayo igere ku ntego zayo.”
Yakomeje avuga ko iyi hoteli bagiye kubaka ije ikenewe cyane kandi izunganira Leta bigatuma nayo igera ku ntego zayo mu kuzamuka k’ubukerarugendo ndetse no kwakira neza abantu.
Nsabimana Emmanuel ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB yashimye MKU kubera iki gikorwa cy’iterambere.
Ati “Twe nka RDB dushimiye kaminuza ku kwita ku iterambere ry’abakozi. RDB izakomeza kubashyigikira kugira ngo intego za Leta na zo zishyirwe mu ngiro.”
Yakomeje avuga ko iyi hoteli ije ikenewe kuko izafasha mu kuzamura ubumenyi bw’abantu mu bukerarugendo no kwakira abantu mu mahoteli.
Ishoramari rya Mount Kenya mu bikorwaremezo rimaze kuba miliyari 12 Frw kuva ubwo yubakaga ishami ryayo riherereye Kicukiro mu Kagarama. Imaze guha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri abanyeshuri 7.000.
Iyi kaminuza ku wa 10 Ukuboza iteganya ko abanyeshuri bayo 445 bazahabwa impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri. Aba kandi ivuga iteganya ko aribo ba nyuma bazaba bagiye muri Kenya guhererwayo izi mpamyabumenyi kuko umwaka utaha iki gikorwa kizabera mu Rwanda.
source : https://ift.tt/3xWxK6S