Mozambique: Ingabo z'u Rwanda n'iza SADC zahurijwe mu birori byo kwishimira ibyagezweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bari bizihiwe mu gitaramo cy
Bari bizihiwe mu gitaramo cy'imihigo

Icyari kigamijwe muri ibyo birori kwari ugushimira ibikorwa byakozwe n'inzego z'umutekano z'u Rwanda (RSF) n'Ingabo z'umuryango SADC (SAMIM), mu gufasha abaturage ba Mozambique kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Umugaba mukuru w'Ingabo za Mozamboque, Admiral (CGS) Joaquim Mangrasse, wari Umushyitsi mukuru yagejeje ubutumwa bw'ubufatanye kuri izo ngabo.

Yagize Ati "Turi hano kugira ngo twishimire ibyagezweho n'Ingabo zihuriweho, Ingabo z'u Rwanda ndetse na SAMIM, kuko twe Abanya Mozambique duha agaciro umurimo wakozwe kandi turabashimira mwese".

Brig Gen Pascal Muhizi wavuze mu izina ry'Ingabo z'u Rwanda, yashimiye umushyitsi w'icyubahiro ku bw'ubwo butumire, aho yamwijeje ko bazakomeza ubufatanye n'Ingabo zihuriweho ndetse n'abandi bafatanyabikorwa mu rugendo rwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado.

Ingabo zitabiriye ibyo birori byabaye ku wa 22 Ukuboza 2021, zasusurukijwe n'itsinda ry'umuziki ry'Ingabo za Mozambique (Military Band), ndetse n'abahanzi batandukanye bo muri icyo gihugu barimo Luisa Zélia Sebastiana da Graça Madade, uzwi cyane ku izina rya 'Liloca'.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/mozambique-ingabo-z-u-rwanda-n-iza-sadc-zahurijwe-mu-birori-byo-kwishimira-ibyagezweho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)