Mpayimana watsinzwe mu matora ya Perezida akaba aherutse guhabwa umwanya ati 'Sinahawe umwanya ngo nyoboke FPR' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki 12 Ugushyingo yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo Philippe Mpayimana wari umukandida mu matora y'Umukuru w'Igihugu ya 2017 akagira n'amajwi akurikira aya Perezida Paul Kagame watsinze ariya matora.

Mpayimana Philippe yagizwe inzobere ishinzwe ubukangurambaga muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu.

Mpayimana wamenyekanye cyane muri ariya matora y'Umukuru w'Igihugu ya 2017, avuga ko yinjiye muri Politiki muri 2015, nyuma y'imyaka ibiri agahita yiyamariza uriya mwanya ukomeye mu Rwanda ndetse muri 2018 akanagerageza guhatanira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ariko nabwo agatsindwa.

Uyu mugabo usanzwe atuye mu Bufaransa, avuga ko yakomeje gufatanya n'Abanyarwanda mu kubaka Igihugu.

Avuga ko kuba yarahawe umwanya bitavuze ko agomba guhita yinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi kuko nubundi yawuhawe atayirimo.

Ati 'Umuntu wakumva akazi yigengaga agahita ahinduka ikindi aba atangiye gupfobya imikorere ya Leta n'ubwisanzure bwa buri muntu.'

Akomeza agira ati 'Umuntu iyo bamuhaye akazi bamusobanurira ibyo agiye gukora, ntabwo uwo munsi ahita ahinduka ihene cyangwa Intama, ngo ahinduke undi muntu…ibyo abantu baba batekereza ngo 'arahita ajya mu ishyaka' ngo 'arahita ajya mu muryango'…icy'ingenzi bamenya ni uko FPR ni umuryango w'Abanyarwanda nk'uko bivuga, hari ibintu byinshi cyane umuntu wese ukunda Igihugu ahuriraho na FPR. Ibyo rero tubihuriyeho.'

IKIGANIRO KIRAMBUYE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Mpayimana-watsinzwe-mu-matora-ya-Perezida-akaba-aherutse-guhabwa-umwanya-ati-Sinahawe-umwanya-ngo-nyoboke-FPR

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)