Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza, ubera muri Luxury Garden, Norvege nyuma aba bombi basezeraniye mu itorero rya Philadelphia Rhema Church, Kimironko.
Byabaye ngombwa ko uyu mukinnyi asubika ubu bukwe bwari butegnyijwe mu cyumweru gishize kugira ngo abanze gukinira APR FC muri Confederations Cup, umukino yatsinzwe na RS Berkane ibitego 2-1.
Lague akaba yari ashagawe n'abakinnyi bagenzi be bakinana muri APR FC, barimo Buteera Andrew wari wabaye Parrain we banakinanye muri APR FC ubu akaba ari muri AS Kigali.
Ubukwe bwa Kelia Uwase na Lague bwaranzwe na byinshi birimo amarira y'ibyishimo kuri aba bombi bagiye gutangira urugendo rushya rw'ubuzima nk'umugabo n'umugore.
Mu mafoto 30 twabahitiyemo, hakubiyemo ibyaranze ubukwe bwa Lague na Kelia.
Lague Byiringiro n'abasore bamwambariye mu bukwe bwe
Butera Andrew niwe wari Parrain wa Lague
Uko Lague yagiye gusaba yambaye
Mugunga Yves bakinana muri APR FC
Nshuti Innocent mu bari bambariye Lague
Nsabimana Aimable
Buregeya Prince bamaranye igihe muri APR FC
Ruboneka Bosco mu bambariye Lague
Lague akikijwe na Butera na Mugunga
Nyina wa Uwase Kelia
Se w'umugore wa Byiringiro Lague
Nyina wa Lague, Mushiki we na Nyirasenge mu birori bya Lague Byiringiro
Byari ibyishimo bivanze n'amarira ku mpande zombi
Lague na Kelia bari bizihiwe mu bukwe bwabo
Lague yambitse impeta umukunzi we Kelia
Umubyeyi wa Kelia yagenewe impano n'urugo rushya rwa Lague
Habayeho igihe cyo gucinya akadiho muri ibi birori
Lague yarushinze na Kelia bari bamaze imyaka ine bakundana
Lague na Kelia bafatanya gukata Cake
Abakinnyi ba APR FC bageneye impano urugo rushya rwa Lague na Kelia
Gen James Kabarebe ahobera Lague na Kelia
Gen James Kabarebe yemeye kubakira Byiringiro Lague
Byiringiro Lague na Kelia basezeranye imbere y'Imana
Lague na Kelia bacinye akadiho
Umutoza Adil wa APR FC yari yitabiriye ubukwe bw'umukinnyi we Lague
Gen James Kabarebe yari yitabiriye ubukwe bwa Lague anamwemerera kumwubakira