Kuri uyu munsi bwo Meddy yabwiriyeho Mimi ijambo riruta ayandi mu buzima bwe, amubwira ko amukunda ndetse abimubwira apfukamye. Mimi yahise amubwira YEGO, urukundo rwabo rukomeza kubaryohera bakarwereka imiryango, inshuti n'abavandimwe. Uyu munsi ufite igisobanuro gikomeye mu buzima bw'aba bombi.
Meddy yongeye gutera imitoma itagira uko isa umugore we amubwira ko amukunda cyane uyu munsi kuruta uko yamukundaga ejo hashize. Mu butumwa butandukanye yagendaga anyuza kuri konti ye ya instagram, Meddy yerekanye ibihe byiza yagiye agirana n'uyu mugore we Mimi, anamubwira amagambo meza kuri uyu munsi udasanzwe mu rukundo rwabo
Meddy yagize ati: ''Ndagukunda cyane uyu munsi kuruta uko nabikoraga ejo''. Ibi yabivuze amaze kumufata ifoto yicaye ahirengereye cyane bivugwa ko ari na ho imihango yose ijyanye n'urukundo rwabo yatangiriye maze yandika ko iki ari cyo gihamya.
Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, Meddy yari yanditse kuri konti ye ya instagram abwira Mimi ko ari buze kumwitaho uko ashoboye maze mu masaha akuze Meddy amwambika impeta ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko.
Meddy yakundanye na Mimi nyuma yo kumwifashisha mu mashusho y'indirimbo 'Ntawamusimbura'. Iyi ndirimbo 'Ntawamusimbura' mu gihe cy'imyaka ibiri imaze ku
rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4.
Ku wa 24 Ukuboza 2018 Meddy yageze mu Rwanda ari kumwe na Mimi yitabiriye igitaramo cya East African Party 2019. Meddy yanamwerekanye mu muryango we kuri Noheli.
Mbere y'uko yemeza ko ari mu rukundo n'uyu mukobwa, mu biganiro bitandukanye yagiranaga n'itangazamakuru Meddy yavugaga ko ari mu rukundo n'umukobwa udakomoka mu Rwanda.
Mu 2017 yari yabwiye KT ko afite umukobwa ari gutereta. Ati 'Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika [â¦] Si umunyarwanda'.
Yavugaga ko mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza n'ibyo yabwiye Radio Rwanda ko adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda.
Ati 'Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyekanisha ibyaboâ¦Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfuraâ¦Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y'uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.'