Mu mukino w'umunsi wa 8 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2021-22, Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC 1-1 mu mukino watinze gutangira bitewe n'uko amakipe yombi yari yazanye imyenda isa.
Rayon Sports yaherukaga guhagarika umutoza Masudi Djuma kubera umusaruro muke, yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyinjijwe na Rudasingwa Prince ku mupira wahinduwe na Nizigiyimana Karim Mackenzie.
Gorilla FC nayo yashatse uburyo yishyura iki gitego iza kubigeraho ku munota wa 75 gitsinzwe na Mohamed Camara warangije neza akazi gakomeye kari kakozwe na Duru Merci Ikena wahinduye umupira imbere y'izamu nyuma yo gucenga Iranzi Jean Claude. Umukino warangiye ari 1-1.
Nyuma y'uyu mukino, Rayon Sports yahise igira amanota 12 iri ku mwanya wa 4, Gorilla FC yagize amanota 3 yose yakuye mu kunganya aho itaratsinda umukino n'umwe iri ku mwanya wa 15.
Kimwe mu bintu byaranze uyu mukino ni uko wakerereweho iminota igera kuri 19 yose, byatewe n'uko Gorilla FC yisanze yazanye imyenda isa n'iya Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino.
Ubusanzwe aya makipe yambara ubururu n'umweru, Gorilla yaje guhura n'ikibazo cy'uko Rayon Sports yateguye gukina yambaye imipira y'umweru ifite ubururu ku maboko, amakabutura y'ubururu n'amasogisi y'umweru.
Nk'uko umutoza mushya w'iyi kipe, Soganya Hamisi yabibwiye itangazamakuru, yavuze ko basabye Rayon Sports kuborohereza ariko ikanga.
Yagize ati 'Dufite imyenda ibiri, ubururu n'umweru. Rayon Sports yatugoye ikora ibintu bitari ibya aba-sportifs. Twababwiye ko bakwambara umweru gusa baranga. Hari hasigaye iminota 13 gusa, byarangiye dushatse ukundi tubigenza. Bari bafite ukuri kuko ari bo bakiriye ariko ntibyari ngombwa."
Gorilla FC ikaba yahise ijya gushaka indi myambaro aho yakinnye yambaye imyenda y'umutuku.
Mu yindi mikino yabaye, Mukura VS yatsindiye Espoir FC i Rusizi igitego 1-0, Marines FC yatsindiye Gicumbi FC iwayo igitego 1-0. Ku munsi w'ejo Police FC yatsinze Musanze FC 2-1 na Rutsiro itsinda Etoile del'Est 1-0.