Abanyeshuri biga mu bigo by'Amashuri bibacumbikira n'iby'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12 bavuga ko irari ry'ibintu abangavu bafite rituma baterwa inda z'imburagihe. Uru rubyiruko rukebura rugenzi rwarwo, rubasaba kwanga ibyo babashukisha no kudahishira abashaka kubashora mu busambanyi.
Uru rubyiruko, ibi rwabitangarije intyoza.com mu mpera z'icyumweru gishize ubwo hatangizwaga imikino igomba guhuza amashuri mu Ntara y'Amajyepfo hagamijwe kwamagana ihohoterwa rikorerwa abangavu.
Sharangabo Xavier wiga mu ishuri rya ETEKA, yibukije aba bangavu bigana ko  bakunze gushukwa n'abakuze, bakabaha ibyo batabonerwa n'imiryango yabo bityo bigatuma ababibaha nabo bagira ibyo babakoresha. Abibutsa ko bakwiye kugendera kure no kwamagana ababashuka bagamije kwangiza ubuzima bwabo bw'ejo hazaza.
Yagize ati' Turigana ndetse turanagendana, ariko bashukwa n'abantu bakuze bakabashukisha ibyo badahabwa n'imiryango yabo, bityo ababaha ibi bintu bakagira ijambo cyane mu kubona uko babashuka byoroshye, ariko tugerageza kubigisha tukanabibutsa ko bidakwiye, ko byabicira ubuzima bw'ejo hazaza kuko uwatewe inda ahita ava mu ishuri'.
Umurerwa Hycentha wiga mu rwunge rw'Amashuri rwa Gitarama, avuga ko abakobwa bakunze guhura n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bigatuma bangirizwa ubuzima bitewe n'ibyo bizezwa birimo akazi, amafaranga na telefoni. Yongera ho ko hari abashukwa n'abagabo bakabaha ibyo bashaka maze nabo bakabakorera ibyo babifuzaho.
Umukozi wa Rwamrec, Niyibizi Ange Silas avuga ko iki gikorwa kigamije gukangurira abakiri bato kwirinda kurarikira ibintu. Ahamya ko akenshi iri hohoterwa ridakomoka ku bucyene bw'imiryango bakomokamo. Ashimangira ko bashaka kubereka ko ububasha bifitemo bwabafasha kwiteza imbere, ko kandi abagabo nabo bakwiye kureka gushukisha abana utuntu duto, ndetse bakibuka ko amategeko abareba bityo bakwiye kureka gushuka abana. Asaba abana n'abandi bose kudaceceka no kwamagana abantu nkabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace avuga ko iki gikorwa kigamije kwibutsa ko inda ziterwa abangavu ari icyorezo gituma abatewe izi nda bahita bava mu ishuri ndetse n'ubuzima n'ubwuwo yabyaye bukaba bubi. Abibutsa ko bakwiye kwanga ibyababuza kugera ku nzozi zabo no kwirinda ababashuka hagamijwe kubaka ejo heza h'umuryango nyarwanda.
Yongeraho ko impanuro bahabwa bakwiye kujya bazikurikiza ndetse bakazijyana mu rugo aho batuye bagakomeza no kwirinda COVID-19 kuko igihari kandi igenda yihinduranya.
Mu itangizwa ryiyi mikino, ikigo cya ETEKA cyatsinzwe na Gs Gitarama ibitego 2-0. Ni amarushanwa azakinwa mu bice byose bisanzwe bikina mu mikino isanzwe ihuza ibigo by'amashuri (Interscolaire) hagamijwe gukangurira uru rubyiruko kwirinda ihohoterwa rituma baterwa inda z'imburagihe.
Akimana Jean de Dieu